Aya mafaranga yinjiye hagurishijwe umusaruro ungana na toni 9.488 zirimo ikawa ingana na toni 236, zinjije miliyari 1,2 Frw, icyayi kingana na toni 1232 cyinjije arenga miliyari 5 Frw mu gihe imboga zingana na toni 366 zinjirije igihugu miliyoni 898 Frw.
Mu byacurujwe kandi harimo imbuto zingana na toni 517 zinjirije igihugu miliyoni 542 Frw, indabo zari toni 17 zinjije arenga miliyoni 137 Frw mu gihe ibihingwa bitandukanye birimo ibinyabijumba, ibinyamisogwe n’ibinyampeke byacurujwe mu minsi itanu bingana na toni 6541 byinjije miliyari 5,2 Frw.
Amatungo n’ibiyakomokaho byari toni 579, zinjirije u Rwanda miliyoni 695 Frw.
U Rwanda ruteza imbere ibyoherezwa mu mahanga binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, gushaka amasoko mashya n’ikoranabuhanga. Intego ni ukugeza agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kuri miliyari 7,3 USD bitarenze 2029.





