Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru, Bamako, ku wa 7 Gicurasi 2025.
Amb. Bizimana yaboneyeho umwanya wo kwitabira ibiganiro byahuje abahagarariye ibihugu byabo muri Mali hagamijwe kubaha amakuru yerekeye umutekano nyuma y’ibitero byabaye ku wa 25 Mata 2026.
U Rwanda na Mali bifitanye umubano uhamye ushingiye ku bucuti, ubufatanye n’ubushake buhuriweho bwo kurushaho kuwagura.
Mu 2024 u Rwanda na Mali byasinye amasezerano 19 arimo ayerekeye ubutabera, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, ubuhinzi, uburobyi, ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubukerarugendo, uburezi mu mashuri makuru, ubwikorezi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu n’ibindi.
Ibihugu byombi bikorana mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinye ajyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.








