Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2026, ni bwo mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo kwita amazina abana 22 b’ingagi, wabaga ku nshuro ya 21.
Umwe mu bateye inkunga iki gikorwa ni uruganda rwa Spiro, rufasha Abanyarwada kwiteza imbere ariko bijyana no kubungabunga ibidukikije rubafasha kubona moto z’amashanyarazi.
IGIHE yaganiriye na Ngabire Shanton ushinzwe ubucuruzi muri Spiro, ku mpamvu zo kwitabira umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi, avuga ko ari uko biyemeje gushyigikira gahunda zose zo kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati “Ikintu cya mbere dushyira imbere nka Spiro ni ukubungabunga ibidukikije, kugira ngo turebe ko twaba mu Rwanda rwiza. Ikinyabuzima cyose kiba mu kirere cyiza gikwiye kuba kibungabungwa.”
“Ni yo mpamvu twaje kugira ngo twifatanye n’abandi bose, kugira ngo ingagi zibe ahantu heza zinahumekere mu kirere cyiza.”
Ngabire yongeyeho ko mu gushyigikira iyi gahunda, moto z’amashanyarazi zageze mu turere twegereye Pariki y’Ibirunga, kandi na sitasiyo zitangirwaho batiri na zo ziri kongerwa.
Ati “Usibye hano mu birunga, turwana cyane kugira ngo moto zangiza ibidukikije tuzihindurire abantu, noneho twegereze abantu izitangiza ikirere.”
“Hano muri Musanze dufite sitasiyo 24, ariko turi gukomeza kugeza i Rubavu. Uturere twose twegereye Pariki y’Ibirunga na two turimo amashami yabonekaho moto za Spiro.”
Kugeza ubu iki kigo gifite moto z’amashanyarazi zirenga ibihumbi 25 na sitasiyo zisimburizwamo batiri zirenga 350 mu gihugu hose, ndetse iki kigo gishaka kwagura ibi bikorwa.
Spiro yatanze akazi ku bantu benshi mu Rwanda kuko uretse abamotari bakoresha moto zayo, ifite abakozi 1650 bifashishwa muri serivisi zitandukanye za buri munsi.











