Uwakoze arahembwa, Bibiliya yo ku bayemera ikavuga ngo ‘udakora ntakarye!’. Ifunguro ry’abayobozi amategeko y’u Rwanda yarariteganyije ngo hato badasonza bakahuka mu ntama bahawe kurinda, ni na yo mpamvu icyitwa ruswa n’indonke kizira kikaziririzwa.
Mu bayobozi bose baherutse gushyirwa mu myanya guhera kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku Badepite, imishahara yabo yateganyijwe kera, nk’uko biri mu Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa.
Ukurikije ibyo iryo tegeko rivuga, nibura buri kwezi Leta y’u Rwanda izajya isohora miliyoni 79,4 Frw z’imishahara y’abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba Leta icyenda barahiriye kujya muri Guverinoma nshya, izafasha Perezida Kagame gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Iri teka rigena imishahara y’abayobozi bakuru, risobanura buri kimwe gihabwa abayobozi bakuru baba abatorwa n’abaturage n’abashyirwaho na Perezida wa Repubulika.
Ugendeye ku bayobozi batanu bakuru mu gihugu, Perezida wa Repubulika agenerwa umushahara wa 6.102.756 Frw ku kwezi, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe buri umwe buri kwezi akagenerwa umushahara wa 4.346.156 Frw.
By’umwihariko uretse umushahara, Perezida wa Repubulika agenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; imodoka eshanu z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta ndetse n’uburyo bw’itumanaho rigezweho.
Perezida kandi ahabwa amafaranga akoreshwa mu rugo angana na 6.500.000 Frw buri kwezi, amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta; uburinzi buhoraho haba ku kazi mu rugo ndetse n’ahandi hose.
Abandi bayobozi bakuru barimo Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe buri wese agenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa birimo imodoka imwe y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta; amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana 600.000 Frw, uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana na 600.000 Frw buri kwezi; amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta n’uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.
Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yemerewe umushahara wa 2.534.861 Frw buri kwezi ari na wo uhabwa ba Visi-Perezida ba Sena na ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite. Ni mu gihe Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana na 2.434.613 Frw. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana na 1.774.540 Frw buri wese.
Ufashe abayobozi batanu bakuru mu gihugu, abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abadepite baherutse kurahira mu minsi ishize, Leta buri kwezi izajya isohora miliyoni zisaga 235 Frw utabariyemo ibindi bagenerwa byihariye bitari imishahara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!