Ni ibyatangajwe ku wa 12 Kamena 2026, mu biganiro byibanze ku mpungenge z’uko ingamba zafashwe ku bwikorezi zishobora gutuma ibindi bihugu byinangira mu gutangaza amakuru ku cyorezo cya Ebola.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Diana Atwine, yavuze ko Uganda yagiye ikorera mu mucyo kuva icyorezo cyatangira, igahita igaragaza amakuru ku bafatanyabikorwa mpuzamahanga, inashyira mu bikorwa ingamba z’ubuzima rusange zigamije gukumira ikwirakwira ry’indwara zambukiranya imipaka.
Yagize ati “Nubwo ari ngombwa gukomeza kwitonda, ariko gushyiraho ingamba rusange ku bwikorezi ntibikwiye mu gihe icyorezo kigenda kigabanyuka. Nanone kandi bishobora gutuma bihugu bidatangaza amakuru y’icyorezo cya Ebola.”
Yongeyeho ko mu minsi itanu ishize muri Uganda nta wundi muntu wanduye Ebola mushya uragaragara ibi bikaba ikimenyetso cyiza kigaragaza ko ingamba zo guhangana nacyo ziri gutanga umusaruro.
Minisiteri y’Ubuzima yashimangiye ko uburyo bwashyizweho bwo kugenzura indwara, uburyo bwo kuvura, ndetse n’ingamba zifashishwa mu baturage bikomeje gukora kugira ngo bahangane na Ebola mu gihe yaba yagarutse.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, aherutse kuvuga ko igabanyuka ry’abandura rigaragaza ko ingamba Uganda yashyizeho zo kurwanya Ebola ziri gukora neza, ariko asaba abaturage gukomeza kuba maso.
Yagize ati “Ubuzima bufite agaciro karuta ubutunzi. Mu minsi itanu ishize nta banduye bashya Ebola twabonye, ahubwo turimo kubona abakira. Ibi bigaragaza ko ingamba twashyizeho zikora. Tugomba gukomeza kuba maso.”
Inzego z’ubuzima muri Uganda zivuga ko uko ibintu bihagaze ubu bitanga icyizere, ariko zikibutsa ko gukomeza kuba maso ari ngombwa kugira ngo icyorezo kitazagaruka.
Ku wa 9 Kamena nibwo Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko i Kampala habonetse abantu 19 banduye iki cyorezo cyaturutse muri RDC barimo 12 bakiri mu bitaro, batanu bakize na babiri bapfuye.
Kubera ko Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo itarabonerwa umuti cyangwa urukingo, abantu basabwa kwirinda cyane iki cyorezo, bubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima arimo gusukura intoki bakoresheje amazi meza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!