Ubushakashatsi bw’Ikigo cya Tanzania gishinzwe ubushakashatsi ku nyamaswa (TAWIRI) bwa 2024/2025, bugaragaza ko umubare w’inzovu wagabanutseho 50,21%.
Umuyobozi mukuru wa TAWIRI, Eblate Mjingo, yavuze ko amakuru agaragaza ko hari ibinyabuzima bimwe biri kwiyongera, ariko inzovu zo zikomeje kujya mu kaga gakomeye gaterwa n’ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu bwabaye mu bihe byashize ndetse n’impinduka zatewe n’abantu ku bidukikije.
Iri barura, ryakozwe nyuma y’imyaka 10 uhereye ku ryo mu 2014/2015, ni ryo rya mbere rikubiyemo sisteme zose z’ibidukikije mu gihugu.
Minisitiri w’Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Ashatu Kijaji, yavuze ko amafaranga ava mu bukerarugendo yazamutse ava hafi kuri miliyari 3,9$, agera kuri miliyari 4,4$.
Inzovu za Tanzania ziri mu zifatiye runini ubukerarugendo bw’igihugu.
Inzego z’ubuyobozi muri Tanzania zivuga ko igabanyuka ry’inzovu mu gihugu rifitanye isano n’ibikorwa by’ubushimusi bwazo bwakozwe mu myaka ya za 2000 hagamijwe gucuruza amahembe y’inzovu ku masoko mpuzamahanga atemewe n’amategeko ndetse icyo cyuho kigaba kikigaragara.
Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko igabanyuka ry’inzovu ari ikibazo gikomeye ku gihugu.
Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Timotheo Mnzava, yasabye ko habaho ibiganiro bigamije gukemura ikibazo cy’umubare w’inzovu wagabanutse.
Yavuze ko kuva ku nzovu 134.000 mu 2005 ukagera ku 66.714 bigaragaza ko hakenewe ingamba zikomeye zo kugarura Tanzania ku rwego yahozeho rwo kuba igihugu gifite inzovu nyinshi, kuko ubu ni iya gatatu muri Afurika, inyuma ya Botswana ifite inzovu ibihumbi 130 na Zimbabwe ifite ibihumbi 100.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!