00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Doumbouya yahagaritse kohereza mu mahanga zahabu idatunganyije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 June 2026 saa 11:59
Yasuwe :

Perezida wa Guinée-Conakry, Mamady Doumbouya yatangaje ko igihugu cye cyafashe icyemezo cyo guhagarika kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro ya zahabu adatunganyije, mu rwego rwo kongera ingano y’amafaranga iki gihugu gikura muri ubu bucuruzi.

Ni icyemezo Perezida Doumbouya yafashe nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abatunganya, abacukura n’abagura n’abagurisha zahabu.

Yavuze ko guhagarika kohereza mu mahanga zahabu idatunganyije bizongera amafaranga igihugu cye gikura muri aya mabuye y’agaciro ndetse bigatanga akazi ku bantu benshi.

Ati “Guinée ubu izatangira gusaba ko zahabu yayo itunganyirizwa imbere mu gihugu. Zahabu idatunganyije ntabwo izongera gusohoka muri Guinée.”

Perezida Doumbouya yavuze ko hari ibihugu byinshi bimaze igihe byungukira mu kuba Guinée yohereza ku isoko amabuye y’agaciro adatunganyije.

Ni icyemezo gifashwe mu gihe iki gihugu kiri hafi kuzuza uruganda rutunganya zahabu ruzaba ruherereye mu murwa mukuru Conakry. Amakuru dukesha BBC avuga ko ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 250 ku mwaka.

Guinée iza ku mwanya wa gatandatu mu bihugu bifite zahabu nyinshi ku Mugabane wa Afurika.

Icyemezo cya Guinée gisa n’icyafashwe n’ibindi bihugu bya Afurika birimo Tanzania na Uganda byahagaritse kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro adatunganyije. Ghana izabihagarika mu 2030, mu gihe Zimbabwe izabitangira mu 2027 cyane cyane kuri lithium.

Perezida Doumbouya yahagaritse kohereza mu mahanga zahabu idatunganyije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages