Komisiyo ishinzwe amatora muri Ethiopia ku wa 21 Kamena yatangaje ko iri shyaka ryegukanye imyanya 438, ni ukuvuga hafi 90% by’imyanya yari ihataniwe. Iri shyaka ryari rikeneye imyanya 274 kugira ngo ribone ubwiganze busesuye mu Nteko.
Imyanya yose uko ari 547 igize Inteko Nshingamategeko ya Ethiopia ntiyahataniwe kuko mu Ntara ya Tigray no mu duce tumwe twa Amhara hatabaye amatora.
Abiy Ahmed yagiye ku butegetsi mu 2018 nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yasabaga impinduka. Yashinze Prosperity Party mu mwaka wakurikiyeho wa 2019.
Raporo igaragaza ko mu majyaruguru ya Tigray hatabaye amatora kubera umutekano muke nyuma y’intambara ihamaze imyaka ibiri ndetse n’imvururu za politiki z’urudaca.
Mu karere ka Amhara, ibikorwa by’amatora nabyo byabaye bike kubera imirwano ihanganishije ingabo za leta n’imitwe yitwaje intwaro, mu gihe mu gice cya Oromiya na ho hakomeje intambara hagati ya leta n’imitwe yitwaje intwaro.
Ibi bibaye mu gihe Ethiopia ikomeje guhura n’imbogamizi z’umutekano n’ibibazo bya politiki mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Mu matora aheruka, iri shyaka ryegukanye amajwi 90% mu myanya yari ihataniwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!