Bozizé w’imyaka 79, yafashe ubutegetsi mu 2003 binyuze muri coup d’État, aza kubuhirikwaho mu 2013. Kuva muri Werurwe 2023, aba mu buhungiro muri Guinée-Bissau.
Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko byakozwe n’abari mu nzego z’umutekano ze, birimo ubwicanyi, kuburirwa irengero, iyicarubozo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Nubwo Bozizé atari imbere y’urukiko, batatu mu bahoze ari abasirikare bakuru be, Eugène Barret Ngaïkosset, Vianney Semndiro na Firmin Junior Danboy, bafungiye muri Centrafrique bategereje kuburana.
Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwihariye rwa Centrafrique, SCC, rukorera i Bangui. Ni urukiko rugizwe n’abacamanza bo muri Centrafrique n’abanyamahanga.
Muri Gashyantare 2024, uru rukiko rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Bozizé, nyuma y’iperereza ku byaha bishobora kuba byarakozwe n’abari mu mutwe warindaga Perezida, muri gereza z’abasivili no mu kigo cya gisirikare cya Bossembélé.
Abacamanza bavuze ko hari ibimenyetso bikomeye bishobora gutuma Bozizé abazwa ibyaha nk’umuyobozi wari ufite ububasha kuri abo basirikare.
Bozizé yahiritswe n’inyeshyamba za Seleka, zigizwe ahanini n’Abayisilamu, bituma igihugu cyinjira mu ntambara. Nyuma, yashinze umitwe wa anti-Balaka, wiganjemo Abakirisitu n’abemera imyemerere gakondo, agamije kugaruka ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!