00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukeneye ishoramari ry’abikorera rya miliyari 1$ mu kongera ingufu z’amashanyarazi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 June 2026 saa 07:31
Yasuwe :

U Rwanda ruri gushaka ishoramari rya miliyari imwe y’Amadolari ya Amerika rizava mu rwego rw’abikorera, rigize gahunda yarwo yo gukuba kabiri ingufu z’amashanyarazi zitunganywa zikagera kuri megawatt 1.066 no kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze umwaka wa 2030.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, mu nama yiga ku ngufu muri Afurika [Africa Energy Forum 2026] yabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo, ubwo hanatangizwaga gahunda igamije gukurura abashoramari mu rwego rw’ingufu izwi nka Rwanda Energy Compact.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko gahunda yose yo kongera ingufu z’amashanyarazi no kuyageza ku Banyarwanda izatwara asaga miliyari 3$.

Yasobanuye ko kugira ngo iyi ntego igerweho, hakenewe uruhare runini rw’abikorera kuko kugeza ubu ishoramari ryabo rikiri rito cyane.

Ati “Tugomba kubaka ubukungu bukomeye bufite inganda zikomeye zishobora gukora ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu, bigafasha kugabanya icyuho mu bucuruzi bwacu n’amahanga”.

Yasabye ko habaho ubufatanye n’ihuzwa ry’imiyoboro y’ingufu mu karere ka Afurika, avuga ko ibihugu bidashobora kugera ku mpinduka zikomeye mu by’ubukungu byishingikiriza kuri byo ubwabyo gusa.

Intego ni uko Afurika itunganya ingufu zihagije kugira ngo ibe igicumbi cy’ubukungu ku rwego rw’Isi nk’uko ibifitiye ubushobozi.

Kugeza ubu mu Rwanda, abagerwagaho n’amashanyarazi bavuye kuri 1% gusa mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bakaba bageze kuri 86%.

Ku bijyanye n’imishinga y’ingufu yitezweho umusaruro, hari iri gushyirwa mu bikorwa irimo uruganda rwa Nyabarongo II ruzatanga megawatt 43,5, Rukarara VI ruzatanga megawatt 9,7 rugeze kuri 26% rwubakwa na Nyirahundwe ruzatanga megawatt 0,91 rugeze kuri 71%.

Hari kandi umushinga mugari w’akarere wa Rusizi III wa megawatt 206 uhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na RDC. Hari kandi n’inyigo ziri gukorwa ku yindi mishinga irimo no kwagura uruganda rwa Ntaruka.

Amashanyarazi akomoka kuri gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu na yo aratanga umusaruro ufatika. Kugeza ubu, imishinga y’ibigo bya KivuWatt na Shema Power Lake Kivu itanga 21% by’amashanyarazi yose y’igihugu, angana na megawatt 82.

Umushinga wa Leta ufite intego yo kongera ubu bushobozi bukagera kuri megawatt 100.

Imirasire y’izuba na yo yitezweho uruhare runini mu guhaza ibyifuzo by’amashanyarazi mu gihe kizaza.

Imishinga iteganyijwe irimo Mpanga Solar PV mu Karere ka Kirehe izatanga megawatt 30, Nyabarongo II Solar PV izatanga megawatt 200, na Izuba CB Energy Rwanda izatanga megawatt 4,13 n’indi.

Hakenewe nibura miliyari 3,2$ kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ingamba z’igihugu z’ingufu z’imyaka 10.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe (ibumoso) yari mu nama yiga ku ngufu muri Afurika [Africa Energy Forum 2026] yabereye i Cape Town muri Afurika y'Epfo
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko gahunda yose yo kongera ingufu z’amashanyarazi no kuyageza ku Banyarwanda izatwara asaga miliyari 3$
U Rwanda rwasobanuriye amahanga gahunda rufite yo kongera ingufu z'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages