Byakozwe ku wa 19 Kamena 2026 n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu mitwe ya RWANBATT-3 n’uwa RWANBATT-1 na Society for Family Health (SFH-Rwanda).
Iki gikorwa cyibanze cyane ku byiciro by’abaturage bafite intege nke, aho abagore 241, abagabo 64 n’abana 85 bahawe ubuvuzi ku ndwara zitandukanye.
Serivisi zatanzwe zirimo kwisuzumisha, ubuvuzi bw’amenyo, ubufasha ku buzima bw’ababyeyi batwite, ndetse no kuvura indwara zisanzwe.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi bw’Ibanze muri Leta ya Central Equatoria, Mathieu Lobiri Lawrence, yashimye iki gikorwa, avuga ko cyagize uruhare rukomeye mu gufasha abaturage bafite amahirwe make yo kugera kuri serivisi z’ubuvuzi.
Umuyobozi wa RWANBATT-3, Col Innocent Rwaka Muhirwe, yagaragaje ko nubwo inshingano nyamukuru z’uyu mutwe ari ukurinda abasivili, ukomeje no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’aho ukorera.
Yasobanuye ko mu gihe batanga umutekano ku mushinga wo gusana umuhanda wa kilometero 152 uhuza Ruli na Mundri, basanze abaturage baho bafite ibibazo bikomeye byo kubona serivisi z’ubuvuzi,ibyatumye bategura iki gikorwa cyo kubagezaho ubuvuzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!