00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zahaye abaturage 390 zerivisi z’ubuvuzi ku buntu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2026 saa 10:21
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage 390 ku Kigo Nderabuzima cya Ruli Somba.

Byakozwe ku wa 19 Kamena 2026 n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu mitwe ya RWANBATT-3 n’uwa RWANBATT-1 na Society for Family Health (SFH-Rwanda).

Iki gikorwa cyibanze cyane ku byiciro by’abaturage bafite intege nke, aho abagore 241, abagabo 64 n’abana 85 bahawe ubuvuzi ku ndwara zitandukanye.

Serivisi zatanzwe zirimo kwisuzumisha, ubuvuzi bw’amenyo, ubufasha ku buzima bw’ababyeyi batwite, ndetse no kuvura indwara zisanzwe.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi bw’Ibanze muri Leta ya Central Equatoria, Mathieu Lobiri Lawrence, yashimye iki gikorwa, avuga ko cyagize uruhare rukomeye mu gufasha abaturage bafite amahirwe make yo kugera kuri serivisi z’ubuvuzi.

Umuyobozi wa RWANBATT-3, Col Innocent Rwaka Muhirwe, yagaragaje ko nubwo inshingano nyamukuru z’uyu mutwe ari ukurinda abasivili, ukomeje no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’aho ukorera.

Yasobanuye ko mu gihe batanga umutekano ku mushinga wo gusana umuhanda wa kilometero 152 uhuza Ruli na Mundri, basanze abaturage baho bafite ibibazo bikomeye byo kubona serivisi z’ubuvuzi,ibyatumye bategura iki gikorwa cyo kubagezaho ubuvuzi.

Ingabo z'u Rwanda zatanze serivisi z'ubuzima ku buntu
Ingabo z’u Rwanda zahaye abaturage 390 bo muri Sudani y'Epfo zerivisi z’ubuvuzi ku buntu
Abaturage bo muri Sudani y'Epfo bahawe imiti ku buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages