00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yemeje ba Ambasaderi bashya, ibasaba gukomeza kwagura umubano n’imikoranire y’ibihugu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 June 2026 saa 06:57
Yasuwe :

Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Emmanuel, Maj Gen Emmanuel Bayingana, Col (Rtd) Ruhunga Jeannot na Amb Nkulikiyinka Christine basabirwaga kuba abambasaderi b’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kugezwaho umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano ku isuzuma ry’imyirondoro y’abayobozi.

Abemejwe barimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Emmanuel, wasabirwaga kwemezwa ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.

Perezida wa Komisiyo yakoze isesengura ku myirondoro yabo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yagaragaje ko Lt Gen Karenzi Karake afite inararibonye n’ubumenyi byamufasha kuzuza neza inshingano ze.

Yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuba umujyanama muri Minisiteri y’Umutekano (consultant), yabaye Umujyanama wa Perezida wa Repubulika, Umunyamabanga Mukuru w’urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano, ayobora Rwanda Peace Academy n’indi mirimo itandukanye yakoze mu gisirikare cy’u Rwanda.

Lt Gen Karenzi Karake yagaragaje ko mu byo azashyiramo imbaraga harimo guteza imbere umubano n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Azashyira imbaraga mu bijyanye n’umutekano, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’inganda n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Kuri Maj Gen Bayingana Emmanuel wemejwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, na we yakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora komite ihuza amateka y’urugamba rwo kwibokora, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Visi Perezida wa Komisiyo y’Itorero n’indi.

Mu byo yagaragaje azashyira imbaraga, harimo kwigira kuri Israel ibirebana no guhanga ibishya, ubufatanye mu by’umutekano, kubungabunga amateka ya Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo, guteza imbere ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga no gusaba Israel kohereza inzobere zayo mu buhinzi mu gihugu kuko ari byo byafasha kugera kuri benshi kuruta uko u Rwanda rwoherezayo abagiye kubyiga.

Yanagaragaje ko u Rwanda rugomba kwigira kuri Israel ibijyanye n’uburezi bw’ubumenyi ngiro.

Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, yemejwe ku mwanya wa ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne.

Uyu yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza rya gisirikare muri RDF, Komiseri ushinzwe iperereza muri Polisi y’u Rwanda, umugenzacyaha muri RDF n’indi mirimo.

Col Ruhunga yiyemeje gushyira imbaraga mu gutanga amakuru nyayo ku Rwanda ku bihugu byo mu Burayi usanga bifite amakuru atari yo ku gihugu, kwigira kuri Pologne uburyo yabashije kwiteza imbere, guteza imbere umubano mwiza ibihugu bifitanye mu burezi, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kureba amahirwe y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Nkulikiyinka Christine agiye kuba ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Espagne unahafite icyicaro. Ubusanzwe uwari uhagarariye u Rwanda muri Espagne ni ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa.

Nka ambasaderi mushya muri icyo gihugu ariko ufite ubunararibonye mu mirimo yo guhagararira u Rwanda, yiyemeje ko azagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mu bya gisirikare ibihugu byombi biteganya kugirana, gushaka abashoramari bashora imari mu Rwanda, kureba niba Kaminuza zo muri Espagne zafungura amashami mu Rwanda, ubufatanye bw’ibihugu byombi mu birebana n’uburinganire n’ibindi bitandukanye.

Senateri Murangwa yagaragaje ko Abasenateri banasabye abo bambasaderi kuzagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara, kwigira ku bihugu bahagarariyemo u Rwanda no gushyira imbaraga mu bufatanye mu nzego z’ingenzi igihugu gikeneye zirimo uburezi.

Senateri Bideri John Bonds yashimangiye ko abasabiwe kuba ba ambasaderi bafite ubunararibonye n’ubushobozi buzabafasha kuzuza inshingano.

Ati “Nta washidikanya ko bafite ubushake bwo gukorera igihugu, benshi bagize uruhare mu kukibohora, baracyitangira ariko na nyuma yaho baracyitangira mu myaka itandukanye. Kuba bahawe izi nshingano biraduha icyizere ko bazazikora neza.”

Senateri Cyitatire Sosthene yagaragaje ko aba bambasaderi bafite urukundo rwo gukorera igihugu cyabo ukurikije uko bagiye bagikorera mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Yanashimye kandi kuba Inama y’Abaminisitiri yaratekereje ko u Rwanda rwagira ba Ambasaderi bafite ubunararibonye mu gisirikare mu Bihugu nk’u Bushinwa, Israel na Pologne.

Ati “Ubona ko byari bikwiye kuko dipolomasi igezweho muri iki gihe, ni ijyanye na dipolomasi mu bya gisirikare.”

Mu bandi bayobozi Sena yemeje harimo Habiyaremye Rurihose Florien wongerewe manda nk’Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire wungirije ushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG), Byilingiro Maximilien na Umurungi Michelle wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije unashinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Emmanuel yemejwe ku mwanya wa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa
Maj Gen Bayingana Emmanuel yiyemeje kuzakomeza umubano w'u Rwanda na Israel
Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, yemejwe ku mwanya wa ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne
Amb Nkulikiyinka ni we ugiye gufungura ambasade y'u Rwanda muri Espagne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages