00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mondiant Initiative yiyemeje gufasha impunzi kubona ’stage’ mu mahanga

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 June 2026 saa 07:58
Yasuwe :

Ikigo cya Mondiant Initiative gifasha abana b’impunzi n’abana batishoboye kubona amashuri n’imirimo cyatangije gahunda yo kwigisha abanyeshuri amasomo akenewe abafasha kubona imirimo n’amashuri mu mahanga.

Ni gahunda yatangijwe ku wa 17 Kamena 2026 yiswe ‘Mondiant Leadership Academy’.

Mondiant Leadership Academy ni gahunda izajya ihugura abanyeshuri ku buryo babona imirimo na buruse mu bigo mpuzamahanga aho nyuma y’aya masomo abanyeshuri barangije aya mahugurwa bazajya bafashwa kubona imirimo ndetse n’imenyerezamwuga mu bigo mpuzamahanga cyane cyane ibyo muri Amerika bifitanye amasezerano n’iki kigo cya Mondiant Initiative.

Ni gahunda by’umwihariko izafasha abana b’impunzi kuko ari bo bagorwa no kubona amashuri makuru na Kaminuza ndetse n’imirimo muri rusange nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa Mondiant Initiative, Dogon Nshyimiyimana.

Ati “Ubundi abana bari muri Mondiant Initiative baturuka mu miryango itishoboye ndetse n’impunzi twishyurira amashuri makuru. Ni abana baba batanzwe n’ibigo dukorana nka Carnegie Mellon na Mastercard tukabaha ubumenyi bukenerwa kugira ngo babone imirimo mu bigo byo mu mahanga dukorana.”

Akomeza agaragaza ko nk’umuntu wabaye impunzi mu nkambi ya Gihembe avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) azi ibabazo impunzi zihura na byo.

Ati “Ndi muri Amerika ni bwo narebye numva ntabwo nkwiye gukomeza kubaho uko narimbayeho muri Amerika ahubwo numva hari icyo nakorera abantu b’iwacu abantu nasize mu buhunzi ndetse n’Abanyarwanda batishoboye kuko mu bana dufasha 70% ni impunzi 30% bakaba Abanyarwanda.”

Mondiant Leadership Academy yatangiye mu 2025 aho yatangiranye n’abanyeshuri batatu barihirirwaga na Mondiant Initiative ndetse ubu bose babonye imirimo muri Amerika. Uyu mwaka hakaba harangije umunani na bo bagiye guhita babona imenyerezamwuga muri iki gihugu.

Umwuhariko w’aya mahugurwa ni uko afite imikoranire n’ibigo bigera kuri 73 byo muri Amerika biha imirimo imenyerezamwuga, n’ubujyanama (mentorship) abanyeshuri basoje aya mahugurwa, ku buryo abahuguwe bose bahita babona amahirwe yo kujya mu mahanga.

Umuyobozi muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Eric Mutabazi, yagaragaje ko gahunda nk’iyi ari ingenzi kuko ihura na gahunda y’u Rwanda yo guha uburezi budaheza abanyeshuri bose mu gihugu harimo n’impunzi.

Ati “Mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi 140 muri zo 91% ni ababa mu nkambi ndetse 47% ni abari munsi y’imyaka 18 bivuze ko bakeneye kwiga. Icyakora u Rwanda rwiyemeje ko abana bose b’impunzi bari mu myaka yo kwiga bagomba kwiga amashuri abanza n’ayisumbiye ndetse baranditse abantu hose ku buryo babasha gukora ibizami nk’abandi.”

Arakomeza ati “Ariko haracyari ikibazo cyo kubona amashuri makuru aho abenshi batabona ayo mahirwe. Tukaba dusaba ibigo by’amashuri kuzirikana ko impunzi na zo zikeneye amahirwe yo kwiga kuko zavamo abayobozi bazana ibisubizo birimo ibyabateye kuba impunzi.”

Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ibihembo by’abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gushyigikira uburezi budaheza gitangwa na Mondiant Initiative kizwi nka Brilliance Beyond Borders Award.

Iki gihembo cyahawe Prof. Rwigamba Balinda washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) n’Ishuri rya ULK Polytechnic Institute (UPI), nk’umuntu wafashije urubyiruko rw’ingeri zose kubona amahirwe yo kwiga.

Prof. Rwigamba yagaraje ko iki gihembo nk’umuntu wabaye umwarimu muri kaminuza kuva mu 1974 kimwongerera imbaraga zo gukomeza gufasha abandi bana benshi uko ashoboye.

Ati “Iki gihembo cyongera imbaraga, umuhate no kubona ko ibyo dukora bigaragara, tukarushaho gukora ibindi.”

Hahembwe kandi n’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Rita Roy, nk’umuyobozi washyigikiye iterambere ry’uburezi budaheza muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Ivan Ntwali, yagaragaje ko ari intego zabo gushyigikira uburezi muri Afurika cyane cyane impunzi n’abafite ubumuga.

Ati “Dufite gahunda yo gufasha urubyiruko miliyoni 30 muri Afurika kubona imirimo. Ni gahunda ikubiyemo gufasha urubyiruko rutandukanye cyane cyane impunzi n’abafite ubumuga n’abandi. Ariko ibyo ntitwabigeraho tudafite gahunda nk’izi ziha urubyiruko ubumenyi rukeneye kugira ngo rubone imirimo ku isoko ry’umurimo.”

Mondiant Leadership Academy ifite gahunda yo gufasha urubyiruko cyane cyane urw’impunzi kwiga rukagera kure ubumenyi ruhawe bakabugarura gukemura ibibazo biri muri Afurika.

Mondiant Initiative yahembye abantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere uburezi budaheza
Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Ivan Ntwali, yaragagaje ko guteza imbere uburezi biri muri gahunda ngari zabo
Umuyobozi Mukuru wa Mondiant Initiative, Dogon Nshyimiyimana, yatangije gahunda yo guhugura abanyeshuri bakabona imirimo n'amashuri mu mahanga
Prof. Rwigamba Balinda yahawe igihembo kizirikana umusanzu akomeje gutanga mu burezi
Umuyobozi muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Eric Mutabazi, yagaragaje ko gahunda nk'iyo izafasha urubyiruko kurushaho kubona amahirwe yo kwiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages