00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi irenga 10%- Minisitiri Murangwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 June 2026 saa 07:17
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko iyo harebwe ku bintu byose bikorwa bigamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi usanga rugenerwa arenga 10% by’ingengo y’imari y’igihugu, nubwo yose adashyirwa mu buhinzi mu buryo butaziguye.

Ingengo y’Imari yagenewe urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu 2026/27 yiyongereyeho arenga miliyari 133 Frw. Uru rwego rwagenewe miliyari 355 Frw avuye kuri miliyari 222 Frw.

Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta yatangiraga kuganira ku mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari, Depite Tumushime Francine yagaragaje ko kuva mu 2003 ibihugu bitandukanye byiyemeje kongera ingengo y’imari ishorwa mu buhinzi ikagera ku 10%, ariko ahamya ko n’ubu itageraho.

Ati “Bikwiye kuba nibura 10% by’ingengo y’imari y’igihugu, turacyari munsi cyane…turifuza kumenya gahunda mufite yo kugira ngo nubwo izamuka, izamuke ku rwego rwari rwateganyijwe muri izi nyandiko.”

Ingengo y’imari yateganyirijwe ubuhinzi irimo miliyari 60 Frw zigenewe nkunganire ku bijyanye n’inyongeramusaruro.

Minisitiri Murangwa Yusuf yavuze ko amafaranga yagenewe ubuhinzi idakwiriye kubarirwa ku yashyizwe mu buhinzi mu buryo butaziguye gusa.

Ati “Hari ibijya mu buhinzi mu buryo butaziguye hari n’ibindi bijya mu buhinzi byunganira ubuhinzi. Iyo dutanze imbuto n’ifumbire ibyo ni ibijya mu buhinzi mu buryo butaziguye, iyo dukoze ibyo kuhira hari ibyo tubona bijya mu buhinzi mu buryo butaziguye, nka ya mazi dushyira mu buhinzi ariko hari ibindi bintu bibiri bikomeye dukora tutabarira mu buhunzi ariko byunganira ubuhinzi. Mbere y’uko kuhira bikunda hari ingomero z’amazi tuba twakoze muri iyi mishinga yose turi kubona, Nyabarongo II, Muvumba, n’ahandi hose hari ingomero z’amazi tuba turimo gukora akenshi tuzishyira mu bikorwaremezo kandi mu by’ukuri bigira uruhare mu buhinzi.”

Murangwa yasobanuye ko kugira ngo ibikorwa byo kuhira bikorwe neza hari aho bisaba gushyiraho amashanyarazi.

Ati “Ubu uburyo twumvikanyeho ni uko ibyo byose tubihuza, birumvikana ntabwo dufata urugomero rw’amazi rwose ngo turuzane mu buhinzi ariko hari igice cy’urugomero rw’amazi kiba kigenewe kugira ngo gifashe ubuhinzi, n’igice cy’amashanyarazi agomba kujya mu buhinzi, byose iyo tubihuje mu by’ukuri tubona ko turenza 10%.”

U Rwanda rufite intego y’uko mu 2029 umusaruro w’ubuhinzi uziyongera ku rugero rwa 50%, bikazafasha kongera ibyoherezwa mu mahanga no kwihaza mu biribwa.

Minisitiri Murangwa yahamije ko ubuhinzi bw'u Rwanda bushorwamo arenga 10%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages