00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hateraniye inama ya EASF yo kwemeza inyandiko z’ibikorwa by’ingabo zirwanira mu kirere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 June 2026 saa 12:16
Yasuwe :

Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba Afurika ziteguye gutabara mu bihe bikomeye (EASF) watangije inama y’iminsi itanu i Kigali.

Iyi nama izaba kuva ku wa 15 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, igamije kwemeza inyandiko ngenderwaho y’ibikorwa bihuriweho by’ingabo zo mu kirere , amabwiriza agenga imikorere, ndetse n’amasezerano y’ubwumvikane ajyanye n’ibikorwa by’ubutabazi mu bihe by’ibiza n’ibisanzwe.

Iyi nama yafunguwe n’Umuyobozi w’Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, Brig Gen Louis Kanobayire, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Iyi nama yahuje impuguke ziturutse mu bihugu bigize umutwe wa EASF birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Ethiopia.

Hagamijwe gusuzuma no guhuza inyandiko z’ingenzi z’imikorere zigamije kongerera ubushobozi ingabo zo mu kirere mu karere no kurushaho gushimangira ubufatanye mu bikorwa by’ubutabazi no gutabara mu gihe cy’ibiza.

Brig Gen Louis Kanobayire yavuze ko iyi nama igaragaza ubushake n’ubwitange bw’ibihugu bigize EASF mu gushimangira ubufatanye bw’akarere no kongera ubushobozi bwo kwitegura no gutabara mu gihe cy’ibibazo n’ibiza byibasira abaturage.

EASF ni umwe mu mitwe y’akarere igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye gutabara.

EASF ifite inshingano zo gutegura, guhuza no kuyobora ibikorwa byo gushyigikira amahoro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu myaka itatu iri imbere EASF azaba iyoborwa na Brig Gen Ronald Rwivanga uherutse kurahirira kuyiyobora.

Brig Gen Rwivanga yahawe izi nshingano mu mpera z’umwaka ushize, gusa imirimo ye yatangiye muri Gicurasi 2026. Ibiro bye biherereye i Nairobi muri Kenya.

I Kigali hateraniye inama ya EASF yo kwemeza inyandiko z’ibikorwa by’ingabo zirwanira mu Kirere
Inama ya EASF yo kwemeza inyandiko z’ibikorwa by’ingabo zirwanira mu Kirere yafunguwe nU'muyobozi w’Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, Brig Gen Louis Kanobayire
Iyi nama yahuje impuguke ziturutse mu bihugu bigize umutwe wa EASF birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Ethiopia
Abayobozi bo mu ngabo zo mu mutwe wa EASF bateraniye i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages