Iyi nama izaba kuva ku wa 15 kugeza ku wa 19 Kamena 2026, igamije kwemeza inyandiko ngenderwaho y’ibikorwa bihuriweho by’ingabo zo mu kirere , amabwiriza agenga imikorere, ndetse n’amasezerano y’ubwumvikane ajyanye n’ibikorwa by’ubutabazi mu bihe by’ibiza n’ibisanzwe.
Iyi nama yafunguwe n’Umuyobozi w’Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, Brig Gen Louis Kanobayire, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Iyi nama yahuje impuguke ziturutse mu bihugu bigize umutwe wa EASF birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Ethiopia.
Hagamijwe gusuzuma no guhuza inyandiko z’ingenzi z’imikorere zigamije kongerera ubushobozi ingabo zo mu kirere mu karere no kurushaho gushimangira ubufatanye mu bikorwa by’ubutabazi no gutabara mu gihe cy’ibiza.
Brig Gen Louis Kanobayire yavuze ko iyi nama igaragaza ubushake n’ubwitange bw’ibihugu bigize EASF mu gushimangira ubufatanye bw’akarere no kongera ubushobozi bwo kwitegura no gutabara mu gihe cy’ibibazo n’ibiza byibasira abaturage.
EASF ni umwe mu mitwe y’akarere igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye gutabara.
EASF ifite inshingano zo gutegura, guhuza no kuyobora ibikorwa byo gushyigikira amahoro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu myaka itatu iri imbere EASF azaba iyoborwa na Brig Gen Ronald Rwivanga uherutse kurahirira kuyiyobora.
Brig Gen Rwivanga yahawe izi nshingano mu mpera z’umwaka ushize, gusa imirimo ye yatangiye muri Gicurasi 2026. Ibiro bye biherereye i Nairobi muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!