00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maj Gen Nyakarundi na Gen Schill baganiriye ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 June 2026 saa 10:48
Yasuwe :

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yagiranye ikiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Gen Pierre Schill kigaruka ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Ni ikiganiro cy’umwihariko bagiranye ubwo bombi bari bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Eurosatory 2026 ribera i Paris.

Ni imurikagurisha ryibanda ku bikoresho n’ikoranabuhanga by’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere.

Ikiganiro cyibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare no gushimangira umubano w’ingenzi usanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Eurosatory ni rimwe mu mamurikagurisha akomeye mu Isi amurikirwamo ibikoresho bya gisirikare. Ni imurikagurisha ryatangijwe mu 1967. Riba buri myaka ibiri rikabera i Paris mu Bufaransa.

Riba rigamijwe kwerekana ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n’igisirikare, rigahuza abayobozi mu bihugu bitandukanye cyane cyane abo mu ngabo, ibigo bikora ibikoresho bya gisirikare n’ibindi.

Muri iri murikagurisha kandi haganirwa ku bibazo bikomeje kubangamira umutekano ku Isi, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bushingiye kuri ibi bikoresho n’ibindi.

Eurosatory 2026 izamara iminsi itanu yatangiye ku wa 15 Kamena 2026. Yitabiriwe n’abamurika 2100 bo mu bihugu 65. Amatsinda 330 yo mu bihugu 93 ni yo yitabiriye hagamijwe guteza imbere ubufatanye muri uru rwego rw’ingenzi mu kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’ibihugu.

Ibikoresho bishya 500 byerekanwe muri iri murikagurisha. Ni ibikoresho byifashishwa mu buryo butandukanye hagamijwe gucunga umutekano.

U Rwanda n’u Bufaransa bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye zirimo umutakano, iterambere, uburezi, ubutabera n’izindi zinyuranye.

Mu kwezi gushize ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano abiri y’imikoranire arebana n’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira ndetse no korohereza abantu bagize imiryango y’abakozi bari mu butumwa bwa Leta bwa buri gihugu kubona akazi mu kindi.

Umugaba w’Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yashyikirije mugenzi we w’u Bufaransa, Gen Pierre Schill, impano
Umugaba w’Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yagiranye ikiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Gen Pierre Schill kigaruka ku guteza imbere umubano w'ingabo z'ibihugu byombi
Umugaba w’Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yerekwa ibiri kumurikirwa muri Eurosatory
Umugaba w’Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Eurosatory 2026 ribera i Paris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages