Ibi Gen Muhoozi yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Yavuze ko naba Perezida azahuriza hamwe Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC, mu biganiro bigamije gukemura ibibazo.
Ati “Kuri ubu ndi Umugaba Mukuru w’Ingabo, ariko umunsi umwe kandi bitari kera nzaba Perezida wa Uganda, nzahamagara data wacu Perezida Kagame na mukuru wanjye Tshisekedi kugira ngo bakemure ibibazo.”
Mu bihe bitandukanye Gen Muhoozi yagiye agaragaza ko ashobora kuba Perezida wa Uganda, agasimbura se, Yoweri Kaguta Museveni ku butegetsi. Gusa ntavuga igihe bizabera n’inzira bizanyuramo.
Umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC ushingiye ahanini ku bufasha iki gihugu giha umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’imigambi igamije kuruhungabanyiriza umutekano.
RDC yo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23, gusa ni ibirego rwagiye rugaragaza kenshi ko bidafite ishingiro.
Nubwo atari umunyepolitike, Gen Muhoozi benshi bemeza ko afite Ijambo rikomeye muri politike ya Uganda, cyane ko ari na we wagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.
Right now I'm only a CDF. But one day soon I will be President of Uganda and I will call both my uncle President Kagame and my big brother President Tshisekedi to resolve this issue!
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) June 19, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!