00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EVP igiye kongera mu Rwanda sitasiyo 55 z’amashanyarazi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 15 June 2026 saa 11:38
Yasuwe :

EVP igiye kubaka sitasiyo nshya 55 zishyira amashanyarazi mu binyabiziga nk’imwe mu ngamba igihugu cyihaye zo kubaka uburyo bwo gutwara abantu buteye imbere, burambye kandi bwubahiriza ingamba zo kurengera ibidukikije.

Izi sitasiyo ziziyongera ku zigera ku 115 zirimo iza moto 95 n’iz’imodoka 20, iki kigo cyari gisanzwe gifite mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ubuyobozi bw’iki kigo bugaragaza ko impamvu bugiye kongera umubare wa sitasiyo ari ukugira ngo zigere mu bice zitari zisanzwe zirimo kugira ngo abahatuye cyangwa abahagenda babashe kubona uko bashyira umuriro mu binyabiziga byabo by’amashanyarazi.

Umuyobozi wa EVP Charging Stations, Ike Erhabor, yavuze ko bafite gahunda yo kubaka sitasiyo nshya z’amashanyarazi ziyongera mu binyabiziga mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo borohereze abafite ibi binyabiziga.

Ati “Dufite gahunda yo kubaka sitasiyo z’amashanyarazi nyinshi mu duce zitaragezwamo harimo Nyagatare, Musanze na Rusizi. Intego dufite ni uko izo sitasiyo zizaba zuzuye kandi zatangiye gukora mbere y’uko uyu mwaka urangira.”

Yakomeje avuga ko bateganya gushyira sitasiyo z’amashanyarazi kuri buri ntera y’ibilometero 100 ku buryo abantu bafite imodoka z’amashanyarazi batazajya bagira ikibazo cy’aho kongereramo amashanyarazi.

Mu rwego rwo kugendana n’ibihe tugezemo by’ikoranabuhanga, EVP Charging Station yashyizeho sisteme y’ikoranabuhanga izajya yorohereza abakiliya bayo kumenya aho izi sitasiyo ziherereye, izibegereye ndetse n’ibindi bizajya bibafasha gutegura urugendo rwabo mu buryo bworoshye.

Muri Kamena 2026, nibwo EVP yamuritse iyi sisteme ishobora kuboneka kuri telefone za ‘Android’ ndetse n’izikoresha IOS, binyuze muri iyi sisteme umuntu ashobora kwishyura serivisi yahawe.

Ntabwo EVP ishyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije gusa binyuze mu kongera sitasiyo z’amashanyarazi ashyirwa mu binyabiziga gusa kubera ko bimwe mu byo bashyiramo imbaraga ari uguha akazi abagore ndetse n’abakobwa kugira ngo babashe kwiteza imbere.

EVP igaragaza ko abagore n’abakobwa bagera ku 170 bakora nk’aba ‘Agent’ mu bijyanye no gufasha abagiye gushaka serivisi zo gushyira umuriro mu binyabiziga byabo kuri sitasiyo zitandukanye.

Hari charging station za moto mu bice bitandukanye by'igihugu
EVP iri gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo guteza imbere ubwikorezi butangiza ikirere
EPV igiye kongera mu Rwanda sitasiyo zongera amashanyarazi mu modoka
Elina Bamulanje ushinzwe ushinzwe ubucuruzi muri EVP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages