Ibi Botchwey yabitangaje nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Perezida Paul Kagame ku wa 14 Kamena 2026, mu ruzinduko arimo mu Rwanda.
Ibiganiro byabo bombi byibanze ku gushyira imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Commonwealth no ku nama ya CHOGM 2026 igiye kuza.
Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame, Botchwey abinyujije kuri X, yavuze ko yasanze hari byinshi umuryango ayoboye ukwiriye kwigira ku Rwanda by’umwihariko mu mavugurura uri gukora.
Ati “Mwakoze cyane Perezida Kagame ku ikaze n’inama nziza. Twiteguye gukorana n’u Rwanda mu kwihutisha amavugurura ya Commonwealth, harimo mu bijyanye no kwigira ku migirire myiza y’u Rwanda mu bucuruzi n’ishoramari kugira ngo biyobore gahunda nshya ya Commonwealth mu bucuruzi n’ishoramari hagamijwe iterambere rihuriweho.”
Yakomeje avuga ko “dushimira ubufatanye bw’u Rwanda bugamije ko inama y’abayobozi bacu iri mu Ugushyingo izagenda neza, ndetse tukagera kuri Commonwealth iri mu nyungu za bose.”
Thank you President @paulkagame for a warm and positive meeting.
We look forward to working with Rwanda to advance Commonwealth reforms, including drawing on Rwanda’s best practices in trade and investment to drive the new Commonwealth trade and investment agenda for shared… pic.twitter.com/7kNvakAXuT
— Shirley Botchwey (@SGCommonwealth) June 14, 2026
Kuva yajya ku buyobozi bwa Commonwealth muri Mata 2025, Botchwey yatangaje ko hakwiriye gukorwa amavugurura agamije kunoza imikorere y’uyu muryango ngo urusheho gutanga umusaruro.
Mu mavugurura agomba gukorwa harimo ajyanye n’uburyo ubunyamabanga bw’uyu muryango buyoborwa, agamije kongera ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari n’ubukungu hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, ndetse n’ajyanye no kwita ku kuzamura ibihugu biri muri uyu muryango ariko bikennye cyane cyane mu bijyanye n’inguzanyo bifite ndetse n’ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Andi mavugurura yitezwe kandi muri gahunda z’uyu muryango zigamije kwita ku rubyiruko n’abagore n’abakobwa.
Ibi byose bigomba gukorwa muri gahunda y’imyaka itanu, kuva mu 2025-2030.
U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth mu Ugushyingo 2009. Ni kimwe mu bihugu bigize uyu muryango bifite ingamba zikomeye mu bijyanye no korohereza ubucuruzi n’ishoramari cyane cyane iry’abanyamahanga.
Muri Mata 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko mu 2025 mu Rwanda handitswe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2,62$ rikubiye mu mishinga 799 yanditswe, ivuye kuri 612 mu 2024.
Raporo ya Banki y’Isi ku birebana n’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari yiswe B-Ready 2024 yashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatatu ku Isi mu bihugu byorohereza gutangiza ishoramari.
Raporo yakozwe hashingiwe ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo izirebana n’iyubahirizwa ry’amategeko, imitangire ya serivisi za Leta n’ibikorwa remezo byorohereza abashoramari ndetse no korohereza ishoramari.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa Gatatu mu korohereza imikorere y’ishoramari hashingiwe ku mategeko n’uburyo abikorera batangizamo ibigo cyangwa ishoramari, babyaza umusaruro ibikorwa remezo n’ibindi aho rufite amanota 81,31%, rukurikira Georgia ifite 84.75% na Singapore ifite 87,33%.
Ubusanzwe gutangiza ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda, bifata iminsi 32 ku bigo by’imbere mu gihugu naho ibyo mu mahanga bigatwara iminsi 39 yo kuba byatangiye ibikorwa byabyo.
Mu nkingi ya kabiri ijyanye n’imitangire ya serivisi za Leta n’ibikorwa remezo, u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere aho ruri ku mwanya wa munani n’amanota 67.37, rukurikira Slovakie, Nouvelle Zelande, Hongrie,Portugal, Croatia, Singapore na Estonia ya mbere ifite amanota 73,31%.
Ku birebana n’Iyubahirizwa ry’amategeko, u Rwanda ruza mu ku mwanya wa 17 n’amanota 70,68% mu gihe Hongrie ari yo iyoboye iyo nkingi n’amanota 78,23%.
Nubwo bimeze bityo ariko u Rwanda ni cyo gihugu cyanditse amateka yo kuza mu bihugu 10 bya mbere mu nkingi ebyiri kiri mu bihugu by’amikoro make n’ibifite ubukungu bugereranyije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!