Babisabwe ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, ubwo abagize Urugaga rw’Abagenagaciro b’umwuga mu Rwanda basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ruherereye mu Karere ka Gatsibo.
Bakigera kuri uru rwibutso bashyize indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi 20.186, basura ibice bitandukanye byagiye byicirwamo Abatutsi birimo urwobo runini bajugunywagamo, Kiliziya ya Kiziguro yahungiyemo Abatutsi benshi bakahicirwa ndetse n’inzira banyuzwagamo bajya kujugunywa mu cyobo.
Karinganire Cyrille warokokeye mu rwobo rwajugunywagamo imirambo y’Abatutsi i Kiziguro, yatanze ubuhamya bw’ubugome ndengakamere bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste. Yagaragaje ko mbere ya Jenoside bagiye bakorerwa ivangura harimo no gukurwa mu mashuri.
Karinganire yavuze ko nubwo yakuwe muri urwo rwobo aho abenshi bajugunywaga babanje no gutemwa, kuri ubu agifite ibisigisigi by’ibikomere bya Jenoside ariko agashimira Inkotanyi zamuhaye ubuzima akongera kubaho atikanga ubugizi bwa nabi.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda, Dr. Mugisha John, yavuze ko kwibuka bibafasha kumenya amateka ya Jenoside, ubukana yakoranywe mu bice bitandukanye by’Igihugu, bikabaha ubushobozi bwo gusobanura ayo mateka cyane ko bafitemo urubyiruko rwinshi.
Ati “ Icyo twifuza ko bakwiye gukura ku nzibutso zitandukanye dusura, ni ukugira ngo bagire uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo y’urwango iganisha kuri Jenoside, duharanire kugira ubumwe ndetse tubyigishe n’abandi tube umusemburo w’impinduka nziza mu mibanire y’Abanyarwanda.’’
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kiziguro, Ntambo Damien, yashimiye Urugaga rw’Abagenagaciro b’umwuga basuye uru rwibutso, agaragaza ko ari umuco mwiza wo gusigasira amateka no gukomera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “ Bidufasha gukomera kuko niba ubonye uwo ubwira amateka yawe nawe mu mutima wawe uba uruhutse, ikindi bifasha aba badusuye ni ukumenya amateka yaranze igihugu cyacu bikabafasha kongera ubumwe bakanamenya ko icyo duhuriyeho cyo kwitwa Umunyarwanda kiruta ibindi byose.’’
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe umuco na Siporo, Haganzineza Rafael, yashimiye Urugaga rw’Abagenagaciro b’umwuga ku gitekerezo bagize cyo gusura urwibutso rwa Kiziguro kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gice ndetse bakanahigira amasomo menshi.
Yabasabye gukomeza kunga ubumwe, bagashyira imbere urukundo mu byo bakora byose ndetse bakanagira uruhare mu kwigisha no gucyaha abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 20 irimo abiciwe ku Kiliziya ya Kiziguro tariki 11 Mata 1994 bigizwemo uruhare na Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komine Murambi, kuri ubu akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 40 n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.
Urugaga rw’Abagenagaciro b’umwuga rwashyizweho n’itegeko nimero 17/05/2010 ryo kuwa 12 Gicurasi 2010. Kuri ubu rubarizwamo abagenagaciro barenga 300.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!