00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore w’igikomangoma muri Norvège yasimburijwe igihaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 June 2026 saa 04:53
Yasuwe :

Ubwami bwa Norvège bwatangaje ko umugore w’umuragwa w’ingoma muri Norvège, Mette-Marit yasimburijwe igihaha ndetse iki gikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru, Oslo kigenda neza.

Mette-Marit w’imyaka 52 y’amavuko yarwaye ibihaha mu 2018, bituma atabasha kwinjiza umwuka guhumeka bikagorana.

Mu mezi ashize iyi ndwara yaramurembeje biba ngombwa ko bakuramo ibihaha bakabisimbuza ibindi.

Umuganga witaye kuri uyu mugore witwa Are Holm yagize ati “Twishimiye ko ibintu bikomeje kugenda neza.”

Yavuze ko Mette-Marit azakomeza kuba mu bitaro kugira ngo akurikiranwe n’abaganga, ko ari ko bigenda ku bantu bose basimburijwe ibihaha.

Muri iyi minsi mu muryango wa Mette-Marit ntabwo ibintu byifashe neza kuko ari mu bitaro mu gihe mu minsi ibiri ishize umuhungu we, Marius Borg Høiby, yakatiwe gufungwa imyaka ine muri gereza nyuma yo guhamywa ibyaha byo gufata ku ngufu.

Marius Borg Høiby w’imyaka 29 yari afite imyaka ine ubwo nyina yashakanaga n’Igikomangoma Haakon mu 2001.

Bije kandi nyuma y’uko muri Mutarama 2026 byagaragaye ko yakoranaga na Jeffrey Epstein waguye muri gereza nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi.

Kumuhindurira ibihaha byagenze neza byabaye inkuru nziza mu Bwami bwa Norvège kuko iki ari kimwe mu bibazo byari bibangamiye ubuzima bwe.

Mette-Marit yaherukaga kugaragara mu ruhame ku wa 17 Gicurasi. Icyo gihe yari afite agatiyo mu mazuzu kamufashaga mu guhumeka.

Iki cyiciro cy’ubuvuzi uyu mugore agezemo kiba gikomeye cyane kuko uwasimburijwe urugingo aba agomba guhabwa imiti ubuzima bwe bwose ifasha umubiri kutarwanya urugingo rushya rwawinjiyemo.

Indi impamvu ni uko umunyu umwe mu bantu umunani basimburijwe ibihaha bapfa mu mwaka wa mbere byakorewemo ndetse abangana na ½ ni bo babaho mu myaka icumi basimburijwe urugingo.

Umugore w’igikomangoma muri Norvège yasimburijwe igihaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages