00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagabye ibitero bya drones kuri Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2026 saa 07:25
Yasuwe :

Abantu babiri bapfuye, abandi 11 barakomereka yuma y’uko u Burusiya bugabye ibitero kuri Ukraine, mu ntara ya Sumy mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.

Polisi ya Ukraine yatangaje ko ibitero u Burusiya bwagabye kuri uyu wa 19 Kamena bwakoresheje ibisasu biremereye, drone na missile.

Reuters yanditse ko abandi icyenda, barimo abana bane, bakomeretse nyuma y’uko u Burusiya bugabye ibitero mu mujyi wa kabiri munini wa Ukraine, Kharkiv, hakoreshejwe ibisasu biremereye byo mu kirere,

Ama makuru kandi yashimangiwe na’Umuyobozi w’uyu mujyi, Ihor Terekhov, abinyujije kuri Telegram.

Ni nyuma y’umunsi umwe Ukraine igabye ibitero i Moscow byatumye ingendo zo mu kirere ku bibuga by’indege byo mu murwa Mukuru zihagarikwa.

U Burusiya bwagabye ibitero bikomeye kuri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages