00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru ishobora kugezwa kuri 70

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 June 2026 saa 12:44
Yasuwe :

Guverinoma y’u Budage yatangaje ko yiteguye gushyigikira amavugurura ya gahunda y’ikiruhuko cyizabukuru, azatuma imyaka yo kukijyamo yiyongera ikagera kuri 70.

Iri vugurura ryateguwe n’akanama kashyizweho na Chancelier Friedrich Merz hamwe na Minisitiri w’Umurimo, Bärbel Bas, bikaba biteganyijwe ko rizashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko ku wa 22 Kamena 2026, mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kongera umusaruro w’abakozi.

Icy’ingenzi muri izi mpinduka ni uko imyaka y’izabukuru izajya ihuzwa n’icyizere cyo kubaho, aho izava ku myaka 67 ikagera kuri 70 ariko bikazakorwa mu byiciro.

Iri vugurura kandi rizakuraho uburyo buzwi nka “pension at 63”, bwemereraga abakozi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru batagabanyirijwe amafaranga mu gihe bamaze imyaka 45 bakora.

Leta ivuga ko ubu buryo butuma habaho igihombo ku kigega cy’ubwiteganyirize ndetse bukagabanya umubare w’abakozi bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Abakozi hamwe n’abakoresha bazasabwa kongera 2% by’umushahara rusange mu kigega gishya cya leta gishora imari, yiyongera kuri 18,6% asanzwe atangwa.

U Budage bwugarijwe n’ikibazo cy’abantu benshi bakuze, hakiyongeraho abantu bavutse hagati ya 1946 na 1964 bari kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, bituma umubare w’abakozi mu gihugu ugabanyuka.

Chancelier Merz yakunze kugaragaza ko ubukungu bw’u Budage budashobora kwiyongera mu gihe hakomeza imikorere iriho ubu, asaba Abadage gukora cyane kandi igihe kirekire.

Abakozi bo mu Budage babarirwa gusaba ikiruhuko cy’uburwayi kingana n’ibyumweru bitatu mu mwaka.

U Budage bugiye gukora impinduka mu byerekeye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, kukijyamo bikazasaba kuba ufite imyaka 70

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages