NBC News yatangaje ko Trump ashobora gukoresha iyi ndege mu kwezi gutaha, mu rugendo azagirira mu gace ka Mount Rushmore muri Leta ya South Dakota mu birori byo kwizihiza imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umwe mu bayobozi ba White House.
Yavuze ko amavugurura yari amaze iminsi akorwa kuri iyi ndege asa nk’ayageze ku musozo, ku buryo muri White House hakomeje ibiganiro byo kuba yakoreshwa bwa mbere nka Air Force One ku wa 3 Nyakanga 2026.
Mu 2025 nibwo Qatar yahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyi ndege ifite agaciro ka miliyoni 400$ nk’impano. Umushinga wo kuyivugurura kugira ngo ikoreshwe na Perezida w’iki gihugu bivuga ko watwaye miliyari 1$.
Kugeza ubu iyi ndege iri gukorerwa igerageza rya nyuma, harebwa niba ishobora kuguruka neza.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747 izaba itandukanye na Air Force One isanzwe haba mu mabara yayo y’inyuma, ibikoresho birimo imbere ndetse no mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Indege za Air Force One zari zisanzwe zikoreshwa ni izo mu bwoko bwa Boeing VC-25A, zatangiye gukoreshwa mu 1990 ku butegetsi bwa George H.W. Bush.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!