00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Renault ikora imodoka yinjiye mu bya drones za gisirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 June 2026 saa 08:33
Yasuwe :

Uruganda rw’Abafaransa rukora imodoka, Renault Group rwatangaje ko rwinjiye mu bufatanye bugamije gutangira gukora indege zitagira abapilote (drones) zifashishwa mu bikorwa bya gisirikare.

Muri iki cyerekezo gishya Renault izakorana n’ikigo Thales kimenyerewe mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya gisirikare. Iyi mikoranire mishya yatangajwe ku wa 16 Kamena 2026.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, Renault izatangirira gukorera mu nganda zayo drones zo mu bwoko bwa Toutatis. Mu kwezi izajya ikora izi drones 1000. Zari zisanzwe zikorwa na Thales.

Ibi bigo byombi byatangaje ko iyi mikoranire igamije kuzamura ubushobozi bw’u Bufaransa mu bijyanye no gukora intwaro cyangwa ibindi bintu by’ingenzi.

Renault iteye iyi ntambwe nyuma y’uko muri Gashyantare 2026 yari yasabwe na Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa gutanga umusanzu mu kubaka inganda zishyigikira umutekano w’igihugu.

Renault yashinzwe muri Gashanyare 1899 nk’uruganda rukora imodoka. Kugeza ubu ni kimwe mu bigo bikomeye mu Bufaransa muri uru rwego, cyane ko mu 2025 yagurishije imodoka 2.336.807.

Renault Group ibarizwamo ibindi bigo bikomeye by’imodoka nka Dacia, Alpine na Mobilize.

Imodoka za Renault ziri mu zikunzwe i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages