Ibikorwaho iperereza ni ibijyanye no kwamamaza, uburyo abantu batinda kuri iri koranabuhanga n’uburyo amakuru y’abayikoresha n’ubuzima bwabo byitabwaho.
Umushinjacyaha wa New York yahamagaje OpenAI ngo itange amakuru arambuye ku bijyanye n’ibikorwa bifitanye isano n’abana batujuje imyaka y’ubukure hamwe n’abakuru n’ibyerekeye politiki z’ikigo n’ibindi.
Umuvugizi wa OpenAI yagize ati “Ubwenge buhangano ni ikoranabuhanga rishya kandi rifite ingufu, kandi buri munsi duharanira kugeza inyungu zaryo ku bantu mu buryo buboneye. Duha agaciro impungenge zagaragajwe n’abashinjacyaga ba Leta kandi twiteguye gukorana n’ibiro byabo.”
Ikirego cyatanzwe muri Leta ya Florida kigaragaza ko ChatGPT ya OpenAI yangije ubuzima bw’abana kuko ari yo yahaye amakuru abarashe abanyeshuri, itanga ibisobanuro by’uko umuntu yiyangiza ndetse ikabata abakiri bato.
Umubyeyi wo muri Canada na we ku wa 11 Kamena yareze ChatGPT n’Umuyobozi Mukuru wayo Sam Altman mu rukiko rwo muri Amerika ashinja uru rubuga gushishikariza umwana we kwiyahura.
OpenAI yatangiye gushaka uko yashyira imigabane yayo ku isoko rya Amerika, bishobora kuzagerwaho muri Nzeri 2026, bikazatuma iki kigo kigira agaciro ka miliyari 1000$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!