Itsinda ry’Abadipolomate b’u Rwanda riyobowe na Minisitiri Amb. Nduhungirehe ryageze muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku wa Kabiri mu biganiro bigamije kuzahura umubano n’iki gihugu.
Muri ibi biganiro u Rwanda ruhagarariwe n’abarimo Minisitiri Nduhungirehe na Gisa Teta ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Aba Badipolomate b’u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo ku butumire bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, Ronald Lamola.
Hector Pieterson Memorial iri Soweto muri Afurika y’Epfo ni ikirango ndangamateka kigamije kuzirikana abanyeshuri bishwe mu myigaragambyo y’abanyeshuri yebereye i Soweto mu 1979 (1976 Soweto Uprising).
The 1976 Soweto Uprising yari imyigaragambyo ikomeye y’abanyeshuri b’i Soweto barwanya ‘apartheid’ cyane cyane akarengane mu burezi.
Apartheid cyari igihe abirabura bari bakandamijwe n’abazungu bayobora Afurika y’Epfo, igihugu bajemo ari abashyitsi ariko bakagishima bakanagitura, bikarangira babaye abanyagihugu mbere y’uko bahindukira ngo bashake kwigwizaho umutungo wacyo, ari na ko bakandamiza abirabura.
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize hanze yakomeje iti “Basuye Urwibutso rwa Hector Pieterson i Soweto, bazirikana umurava w’urubyiruko rwa Afurika y’Epfo rwahagurutse rukarwanya akarengane rukagira uruhare mu rugendo ruganisha ku bwingenge bw’igihugu.”
Ubutumwa Minisitiri Nduhungirehe yanditse mu gitabo cy’Abashyitsi bugira buti “Uyu munsi ku bwa Guverinoma y’u Rwanda, mpaye icyubahiro Hector Pieterson n’izindi ntwari za ‘Soweto Uprising’. Ibitambo byabo bikwiriye kuba intandaro y’amahoro, ubudaheranwa n’ubwigenge muri Afurika no ku Isi hose.”
Gusura uru rwibutso bigaragaza ko umubano wo gushyigikirana hagati ya Afurika y’Epfo ushingiye ku bushake bw’impande zombi ku kwihesha agaciro, ubwigenge no kubakira ubushobozi abazagira uruhare mu iterambere ry’ejo hazaza.
Hector Pieterson yari umwana w’umuhungu w’imyaka 12 wabaye ikirango cyo kurwanya iri kandamizwa. Yishwe arashwe na polisi ahowe kwanga itegeko ry’uko mu mashuri abantu bagombaga kwigishwa mu Rurimi rwa Afrikaans gusa, ururimi rwageze muri Afurika y’Epfo mu myaka ya 1600 bikozwe n’abazungu.
Ifoto y’umurambo we wari ufashwe n’umunyeshuri mugenzi we yavugishije benshi ku ruhando mpuzamahanga ndetse igaragara nk’igitambo mu kurwanya iri kandamizwa ryakorerwaga abirabura.
In the Republic of South Africa for a visit , Minister @onduhungirehe, accompanied by High Commissioner @ehategeka, paid tribute at the Hector Pieterson Memorial in Soweto, honouring the courage of South Africa’s youth who stood against injustice and helped shape the country's… pic.twitter.com/P5sN4PJtsd
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) June 17, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!