Ubutegetsi bwa Iran bwabitangaje ku wa 13 Kamena 2026.
Ku wa 12 Kamena 2026 Amerika na Iran byatanze ibimenyetso byerekana ko amasezerano yo guhagarika intambara imaze amezi atatu ashobora kugerwaho vuba. Umwe mu bayobozi bo mu butegetsi bwa Amerika yavuze ko impande zombi zamaze kumvikana ku nyandiko y’amasezerano kandi ko Washington yiteze ko amasezerano y’ibanze azashyirwaho umukono mu minsi mike iri imbere.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko Amerika na Iran byamaze kumvikana ku rwego rw’ibanze rw’amasezerano y’amahoro, kandi ko Islamabad iri gutegura isinywa ry’amasezerano hifashishijwe ikoranabuhanga, rikazakurikirwa n’inama z’abatekinisiye ziteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Sharif yavuze ko ayo masezerano y’ibanze ashobora gushyirwaho umukono ku Cyumweru tariki 14 Kamena 2026
Icyakora nyuma yaho, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yatangarije ibitangazamakuru bya leta ko hakenewe ubushishozi mu gutangaza igihe nyacyo ayo masezerano azashyirirwaho umukono.
Yagize ati “Tugomba gutegereza tukareba itariki nyayo amasezerano y’ubwumvikane azashyirirwaho umukono, nubwo bitazaba ejo.”
Yakomeje ati “Ntidushobora gukuraho amahirwe y’uko ibi byaba mu minsi mike iri imbere. Ariko kubera ugushidikanya kuranga urundi ruhande, tugomba kwitonda mu gutanga ibitekerezo cyangwa amakuru kuri iyi gahunda.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, abinyujije kuri Truth Social yavuze ko amasezerano hagati y’impande zombi ateganyijwe ku Cyumweru.
Ati “Amasezerano biteganyijwe ko azasinywa ejo [ku Cyumweru] kandi nyuma yo kuyasinya inzira ya Hormuz izaba ifunguye kuri bose.”
Iyi Intambara yatangijwe na Amerika igaba ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026. Iran yahise yihimura irasa ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iyi ntambara yatumye Iran ifata icyemezo cyo gufunga umuhora wa Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi zinyuzwamo 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!