Ibi babitangaje nyuma y’ubutumwa Perezida Donald Trump yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko amasezerano yo guhagarika intambara na Iran azasinywa ku Cyumweru, tariki 14 Kamena 2026, kandi ko azakurikirwa no gufungura inzira ya Hormuz ku bantu bose.
Yabitangaje nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shebaz Sharif, yari yavuze ko kuri iki Cyumweru, Amerika na Iran bisinya amasezerano y’ibanze yo guhagarika intambara imaze iminsi ibihanganishije, bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ko ibindi biganiro bizakurikiraho nyuma.
Gusa ntabwo Iran iremeza ko iri buze gushyira umukono kuri aya masezerano kubera ko Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Esmail Baghaei yavuze ko bigoye ko bayasinya kuri iki Cyumweru, gusa ashimangira ko bashobora kuyasinya mu minsi izakurikiraho.
Ati “Ntabwo bishoboka ko twayasinya ejo, gusa birashoboka ko twazayasinya mu minsi iri imbere.”
Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 yahungabanyije ubukungu bw’Isi kuko yafunze inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!