Amasoko ya Reuters agaragaza abashoramari bamaze kwemera amafaranga arenga ½ cy’iri shoramamari ryagenewe kongera kubaka no guteza imbere Iran.
Iri shoramari rya miliyari 300$ rigamije gushishikariza ibihugu byombi kumvikana ku masezerano ajyanye no guhagarika intambara, ateganyijwe gusinywa ku wa 19 Kamena 2026 mu Busuwisi.
Ubu bwumvikane bw’iminsi 60 ntabwo ari amasezerano ya nyuma yo kurangiza intambara ahubwo ni amasezerano y’ibanze.
Muri iyi minsi abayobozi ba Iran na Amerika bazafatanya kwiga ku byo buri ruhande rwifuza birimo ingingo zijyanye n’intwaro kirimbuzi, ibihano byafatiwe Iran n’uburyo bwo kwimakaza umutekano mu Karere.
Ku wa 14 Kamena 2026 ni bwo byemejwe ko Iran na Amerika byemeranyijwe ku masezerano ahagarika intambara yari imaze hafi amezi atatu n’igice ishojwe na Washington.
Uwatanze amakuru yavuze ko iri shoramari ari iry’abikorera atari indishyi yo kubaka ibyangijwe na Iran cyangwa ngo abe ari amafaranga ya Iran yafatiriwe izahabwa.
Byatangajwe ko aya mafaranga azashorwa n’ibigo byo mu Kigobe, Aziya, Amerika na Afurika. Imari izashorwa mu nzego zirimo urw’ingufu, ubwikorezi, inganda n’ibindi.
Biteganyijwe ko ibigo byo muri Koreya y’Epfo, u Buyapani, Singapore, Malaysia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemeje ko bizashora imari muri iki gihugu.
Umwe mu bayobozi bo muri Iran yavuze ko kandi muri aya masezerano igihugu cyabo cyasabye Amerika indishyi ya miliyari 400$ yo gusana ibyangijwe icyakora Washington yo yarinangiye ivuga ko ntayo izatanga.
Nubwo Iran ari igihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati bifite ubukungu buri ku rwego rwo hejuru, mu myaka nka 40 ishize yakiriye ishoramari rito bigizwemo uruhare n’ibihano Amerika n’indi miryango mpuzamahanga byayifatiye, ibyagoye ibigo by’amahanga gushora imari muri iki gihugu.
Uwatanze amakuru yagize ati “Iri shoramari zizashyirwa mu bikorwa ubwo amasezerano azaba yemejwe. Mu minsi 60 abashinzwe ibijyanye n’iri shoramari bazakorana n’Abanya-Iran n’abashoramari mu kugena imishinga yashorwamo imari.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!