Mu Bwongereza, abaturage ntibatora Minisitiri w’Intebe mu buryo butaziguye. Batora abadepite bahagarariye uturere twabo mu Nteko Ishinga Amategeko. Ishyaka ribonye ubwiganze ni ryo rishyiraho Guverinoma, maze umuyobozi waryo akagirwa Minisitiri w’Intebe n’Umwami. Ni yo mpamvu Burnham aramutse atsinze Starmer mu buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi, ashobora guhita yinjira muri 10 Downing Street, ibiro bya Minisitiri w’Intebe, atabanje gutegereza andi matora rusange.
Burnham yavutse mu 1970 i Liverpool, akurira mu muryango uciriritse; se yari umutekinisiye ukora telefoni, nyina ari umukozi wakiraga abarwayi kwa muganga. Yize muri Kaminuza ya Cambridge, aza kwinjira muri politiki nk’umwe mu rubyiruko rwazamutse mu gihe cya Tony Blair. Yabaye umudepite kuva mu 2001, aba Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Umuco, Itangazamakuru na Siporo, ndetse akora no muri Minisiteri y’Imari.
Ikimugira umunyapolitiki wihariye ni uburyo avuga yegera abaturage, cyane cyane abo mu Majyaruguru y’u Bwongereza bumva ko politiki y’i Londres yabasize inyuma. Nk’Umuyobozi wa Greater Manchester, yamenyekanye mu kurengera akarere ke mu gihe cya Covid-19, no mu kuvugurura ubwikorezi rusange aho yakajije igenzura ku modoka zitwara abagenzi.
Muri politiki, Burnham ashyira imbere kugabanya ubusumbane hagati y’uturere, kongera ububasha bw’inzego z’ibanze, kurengera serivisi rusange no kurwanya politiki y’ubukungu ivuga ko inyungu z’abakire zizikiza abakene. Icyakora abanenga bavuga ko ahindagurika mu bitekerezo, kuko yakoranye n’abayobozi b’Ishyaka ry’Abakozi bafite imirongo itandukanye, kuva kuri Tony Blair kugeza kuri Jeremy Corbyn.
Nubwo ataraba Minisitiri w’Intebe, intsinzi ye i Makerfield imugize umuntu wa mbere ureberwaho nk’ushobora gukiza iri shyaka igitutu cya Reform UK ya Nigel Farage no kugarura icyizere mu baturage batangiye kurambirwa Guverinoma ya Starmer.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!