Iki cyemezo cya Amerika cyatangajwe n’umwunganizi mu mategeko w’uyu mugore, Emily Trostle, wagaragaje ko yamaze kugezwa muri Centrafrique.
Ati “Nta hantu na hamwe ahuriye n’aha hantu. Mu nyandiko zose natanze nagaragaje inshuro nyinshi uburyo ibi bintu ari kumushyira mu byago. Aba bantu bari kwirukanwa muri Amerika bakajyanywa mu bindi bihugu batisobanuye, badafite uwo bahazi cyangwa uwo kubafasha. Dufite ubwoba ko bazahatirizwa gusubira mu bihugu bahunze.”
Umuryango urengera Abanya-Iran baba muri Amerika, Iranian American Legal Defense Fund, wari wagaragaje ko abagore batatu barimo n’uyu bari mu byago byo kwirukanwa.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizahise zigira icyo zibivigaho, icyakora iki gihugu kimaze igihe kigirana amasezerano n’ibindi bihugu birimo Ghana na Repubulika ya Centrafrique yo kubyoherezamo abaturage birukanywe ariko batasubira iwabo kubera ibibazo by’umutekano muke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!