1994-2020: Imyaka 26 irashize abanyarwanda bakora urugendo rugoye rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa ndetse igashegesha n’inzego zose z’ubuzima bw’igihugu kugeza munsi ya zeru.
Nyuma y’ubwitange bw’intagereranywa bw’ingabo za RPA zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside, igihugu cyubatswe guhera hasi kuko cyari cyarasenyutse burundu, ibikomere bikiri bibisi, mbese ureba hirya no hino ugasanga byose birihutirwa.
Ni urugendo rudasanzwe rwabayemo iterambere ryinshi mu mfuruka zose, ubukungu bwari bwarasubiye inyuma 41 ku ijana munsi ya zeru bwongera gushinga imizi burafata, uburezi bugera kuri bose, ubuzima buzira umuzi buba intego, ibikorwa remezo birubakwa igihugu cyongera kujya ibuntu.
Hirya no hino mu gihugu imihanda yarubatswe, imijyi itezwa imbere, amashyanyarazi n’amazi byegerezwa abaturage ku buryo mu myaka ine iri imbere nta rugo ruzaba rudacaniwe.
Gahunda zitandukanye zo kuzamura imibereho myiza zarimakajwe. Girinka na VUP zimaze kuba ikimenyabose, mituweli yatumye ntawe ukirembera mu rugo, nta mwana w’umunyarwanda ukibuzwa kwiga amashuri yifuza n’impamvu iyo ari yo yose kuko intego ari ‘uburezi kuri bose’.
Imyaka 26 ishize ibumbatiye byinshi cyane ku buryo uwavuga ko ari ‘imyaka yo kuzuka k’u Rwanda’, ataba abeshye. Muri iyi nkuru, turagaruka ku bintu 10 bidasanzwe byaranze iyi myaka.
-Imiyoborere myiza
Abahanga mu by’iterambere bemeza ko nta mpinduka zishobora kubaho mu nzego zose mu gihe nta miyoborere myiza ihari.
Impinduka idasanzwe ya mbere yabaye mu Rwanda ni imiyoborere myiza ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo. Uruhare rwa Perezida Kagame mu kwimika imiyoborere myiza ni ntagereranywa.
Kwegereza abaturage ubuyobozi bakanagira uruhare mu miyoborere, politiki idaheza mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, gahunda zihariye zo kwishakamo ibisubizo no gushyira hamwe kw’Abanyarwanda muri rusange, byabaye inkingi mwikorezi y’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

-Izamuka ry’ubukungu
Iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rikora ku mutima benshi yaba abanyarwanda n’abanyamahanga bitewe n’impinduka rizana mu mibereho myiza y’abarenga miliyoni 12 barutuye ndetse n’umusanzu waryo mu guhanga imirimo.
Nka gahunda y’imbaturabukungu ‘EDPRS I’ yatangiye mu 2008 igeza mu 2012, yasize u Rwanda rugabanyije ubukene ndetse n’ubusumbane mu bukungu. Yatumye ubukene bugabanuka kuva kuri 56.7% bugera kuri 44.9%, bituma abarenga miliyoni imwe bava mu bukene mu myaka itagera kuri itanu.
Ubukene bwakomeje kugabanyuka. Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwasohotse mu Ukuboza 2018, bwagaragaje abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.
Ibi bishimangirwa n’umutungo mbumbe w’igihugu (GDP) wavuye kuri miliyoni 753.6 z’amadolari mu 1994, ugera kuri miliyari 9.8 z’amadolari mu 2019. Umusaruro ku muturage ku mwaka wari amadolari 146 mu myaka 26 ishize, ubu ugeze ku madolari 825.
Icyizere cyo kubaho ku munyarwanda cyavuye ku myaka 29.1 mu ntangiriro z’umwaka wa 1990, kuri ubu kikaba kirarenga imyaka 68.
Kugeza ubu mu Rwanda hari banki 16, ibigo by’imari, ibigo 14 by’ubwishingizi birimo 12 byigenga. Ubushakashatsi bwakozwe ku buryo Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari, FinScope Survey 2020, bwagaragaje ko 93% [ni ukuvuga miliyoni zirindwi z’abakuze] bagerwaho na serivisi z’imari, bakaba barenze intego igihugu cyari cyihaye ya 90% bitarenze uyu mwaka.
Ishoramari ryafunguriwe amarembo rigira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo no kuzamura ubukungu. U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi n’urwa 38 ku Isi, nk’uko Raporo ya Banki y’Isi izwi nka Doing Business Report 2020 ibigaragaza.
Ishoramari ry’abanyamahanga, Foreign Direct Investments (FDI’s), rikomeje kuzamuka kuko mu 2010 ryari rifite agaciro ka miliyoni $251, mu 2017 ryari miliyari $1.5 mu gihe mu 2019 ryari miliyari 2.46.

-Iterambere ry’umugore
Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zo guteza imbere umugore yaba mu burezi, ubukungu, imiyoborere n’ibindi dore ko igitsina-gore ari 52% by’abaturage b’u Rwanda bose.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.
Ibi byafunguriye amarembo abagore, baritinyuka bafata iya mbere bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu, ntibyagarukiye aho byatuma u Rwanda ruba ishuri ry’imiyoborere myiza no kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Uyu munsi, u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku isi gifite umubare munini w’abagore mu nteko ishinga amategeko ku kigero cya 61% mu mutwe w’abadepite, 38% muri Sena. Abagore kandi bagize 55% bya guverinoma ndetse na 49.6% mu bacamanza
Abagore kandi bangana na 45.2% by’abagize inama njyanama z’uturere, 42.7% by’abagize njyanama z’imirenge na 34.5% by’abagize inama njyanama z’utugari.
U Rwanda rwateje imbere uburezi cyane cyane uburezi bw’umwana w’umukobwa, ubu imibare igaragaza ko abana b’abakobwa bitabira ishuri cyane ku kigero cya 98.5% mu mashuri yisumbuye ni 53.2%, mu mashuri makuru na za kaminuza ni 42.7%.
Abagore bazi gusoma no kwandika bafite imyaka 15 kuzamura ni 69.4%, abiga mu mashuri y’imyuga ni 43.8%, abiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, imibare na Engeneering ni 45.6%.

-Ubukerarugendo
Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zakozwemo impinduka cyane aho hafi kimwe cya kabiri cy’ingagi 900 ziri ku Isi ziba muri Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda. Niho ingagi zikomeje kwiyongera cyane kandi zitabwaho cyane.
Kubungabunga urusobe rw’ibidukikije nka Pariki ya Nyungwe, Gishwati na Mukura, byashyizwemo imbaraga zidasanzwe. Ibi byatumye urusobe rw’inyamaswa n’ibimera bigira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo mu 2010 bwinjije miliyoni $200, mu 2015 bukinjiza miliyoni $318 naho mu 2017 bwinjiza miliyoni $438.
Ikiraro kinyura mu kirere cyo muri Pariki ya Nyungwe ‘Canopy Walk’, kiri ku mwanya wa mbere ku Isi mu biraro nk’ibi binyura mu ishyamba. Gifasha ba mukerarugendo kwitegereza no kureba ibyiza nyaburanga birimo ibiti, inyoni, inyamaswa, ibimera n’ibindi binyabuzima biri muri iyo pariki.
Pariki y’Akagera ubu ni imwe mu zikomeye muri Afurika kuko ifite inyamazwa eshanu zifatwa nk’izikaze kurusha izindi kuri uyu mugabane, ari zo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe.
Muri rusange, mu 2018 umusaruro wavuye muri Pariki y’Igihugu Akagera, iy’Ibirunga na Nyungwe wariyongereye kuko habonetse miliyoni 21 zirenga z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 18 Frw.

-Ibikorwaremezo
Iyo utembereye mu bice bitandukanye bya Kigali no mu yindi mijyi, nturenga umutaru udahuye n’imiturirwa yubatse neza yaba iyuzuye n’indi ikizamuka. Imihanda iracyeye, utuyira tw’abanyamaguru ndetse n’ubusitani buyikikije buratoshye.
Mu myaka 26 ishize, uwari ufite amashanyarazi yafatwaga nk’umuherwe, kuri ubu bifatwa nk’uburenganzira bwa buri muturage. Abanyarwanda bafite amashanyarazi bageze kuri 55% bavuye kuri 2% mu 1994. Abagera kuri 40 bafatira ku muyoboro mugari mu gihe 15% bakoresha ingufu zisubira.
Ingano y’amashanyarazi yavuye kuri megawatt 42, ubu ageze kuri megawatt 228. Ni nyuma y’iyubakwa ry’imishinga ikomeye nka Kivu Watt ibyaza amashanyarazi Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu n’iyindi.
Gukoresha amazi meza byari inzozi ku buryo kuvoma mu biyaga, mu bishanga, mu mariba byari akamenyero kabi kadasiba korora indwara ziturutse ku isuku nke.
Ibi ariko byabaye umugani kuko ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo (EICV 5), bwerekana ko 87.4%, bagerwaho n’amazi meza mu gihe mu 2024 abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza.
Imihanda yitaweho cyane mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. Kuri ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku mugabane wa Afurika mu bihugu bifite imihanda myiza. Imihanda iri mu Rwanda uyu munsi ireshya n’ibilometero ibihumbi 38 muri iyo iya kaburimbo ireshya n’ibilometero 2000.
Stade z’imikino n’imyidagaduro zarubatswe ku isonga Kigali Arena, Stade ya Bugesera, iya Ngoma n’iya Nyagatare. Imidugudu y’icyitegererezo yarubatswe hirya no hino mu gihugu ndetse abaturage bayituzwamo begerezwa ibindi bikorwa remezo by’ingenzi.

-Uburezi kuri bose
Hari byinshi byakozwe haba mu mashuri abanza, ayisumbuye kugeza kuri Kaminuza, aho iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yahindutse Kaminuza y’u Rwanda, izisigaye za leta ziyibera amashami. Hari kandi Kaminuza zigenga nyinshi zavutse mu myaka 26 ishize.
Buri mwana mu Rwanda yemerewe kwiga nibura amashuri 12, ni ukuvuga kugeza mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Abanyeshuri barangiza kaminuza bavuye kuri 12 701 mu 2010 bagera ku 18 628 barangije mu 2015, ndetse uruhare rw’abakobwa rukomeza kuzamurwa mu mashuri, mu byiciro byose.
Mu myaka itatu ishize, ijanisha ryakozwe na Minisiteri y’uburezi ryerekanye ko imibare y’abana biga mu mashuri abanza yari 98%. Mu 2009-2017 mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, hubatswe ibyumba by’amashuri 16 439 n’ubwiherero 31 934.
Umushahara wa mwarimu wagiye wiyongera aho umwarimu wigisha mu mashuri abanza wari 18 000Frw. Uyu mushahara wagiye wongera buhoro buhoro, umwaka ushize wari ugeze kuri 40 000Frw ku mutangizi wo mu mashuri abanza na 120 000Frw ku mutangizi wo mu mashuri yisumbuye ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Guhera muri Werurwe 2019, umushahara wa mwarimu wongereweho 10% ku bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afatanya na Leta kubw’amasezerano. Hashyizweho Koperative Umwalimu Sacco, gahunda y’amacumbi, Girinka Mwalimu, gufasha mwalimu kwiga n’ibindi.

-Kwaguka kwa RwandAir
Mu 2003, sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere ,RwandAir yarashinzwe. Ubu imaze kugera ku byerekezo 29; aho yifashishije indege 12 ifite zirimo Airbus A330 ebyiri nini, igana mu byerekezo binyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba, Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.
Iyi sosiyete ikomeje gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo guteza imbere ubukerarugendo burimo n’ubushingiye ku nama, koroshya ishoramari, ubucuruzi, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda no kugabanya icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.
Mu Rwanda hari ibibuga by’indege bitanu birimo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, icya Kamembe, icya Rubavu, Nemba, Huye n’icya Bugesera kiri kubakwa.

-Mituweli na Girinka
Icyiciro cy’imibereho myiza y’abaturage ni kimwe mu byagize impinduka zikomeye ku buryo abenshi bazishingiraho bavuga ko ‘basirimutse’. Uhereye ku muco w’isuku, kwambara ibirenge, kurara muri nyakatsi n’ibindi byinshi.
Umubare w’abatunze ubwisungane mu kwivuza ntusiba kubarirwa muri 90 ku ijana buri mwaka kandi byatanze umusaruro wo kugabanya impfu z’abicwaga na Malaria, Virusi itera Sida n’izindi.
U Rwanda rwagabanyije imfu z’ababyeyi vuba cyane. Kuva mu 2000 abagore bapfaga babyara bagabanutseho hafi 80%, kuri ubu abagore icyenda ku 10 babyarira kwa muganga.
Abanyarwanda bacengewe na gahunda yo kuboneza urubyaro kuko umubyeyi yavuye ku bana 6.1 yabarirwaga mu 2010, bageze kuri 4.2.
Mu 2006, Perezida Kagame yatangije gahunda ya Girinka mu kurwanya imirire mibi ndetse no gufasha abakennye kuzamuka. Imiryango irenze ibihumbi 350 imaze guhabwa inka muri iyi gahunda.
Uretse guteza imbere abahawe inka muri Girinka, iyi gahunda yanagize uruhare mu iterambere ry’igihugu, aho inagira uruhare muri gahunda ya Leta yo guha abana amata ku ishuri (One cup of milk per child).
Girinka yahaye abaturage akazi n’umusaruro w’ubuhinzi uriyongera. Abahinzi babashije kwaka inguzanyo mu mabanki biteza imbere.

-Ikoranabuhanga
Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga. Mu 2014 kandi nibwo u Rwanda rwatangije ikoreshwa rya internet yihuta ya 4G, ndetse rukomeje gukwirakwiza umurongo mugari wa internet hifashishijwe ‘fibres optique’, intego ikaba kuyigeza mu turere 30 tugize igihugu.
Ibi byatanze umusaruro kuko ubu umuturage wibereye mu rugo ahabwa serivisi z’inzego z’ibanze, polisi, ubuzima, ubuhinzi. Byatumye kandi guhanga udushya mu ikoranabuhanga bigirwa umuco.
Mu 2010 Abanyarwanda 3. 172.759 bari batunze telefoni zigendanwa, mu gihe mu mpera za Mata 2020 bari bageze kuri 10.317.279. Ikigo cy’Igihugu cy’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (RISA) mu Ugushyingo 2019 cyagaragazaga ko Abanyarwanda bangana na 52% bakoresha internet.

-Bye Bye amasashi mu kurengera ibidukikije
Mu mwaka wa 2008 nibwo u Rwanda rwahagaritse itumizwa, ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’amasashi ya plastique. Guharika ikoreshwa ryayo, byafashije mu byerekeye isuku kandi byongera amahirwe y’ishoramari n’iterambere, cyane cyane mu bijyanye no gukora ibikoresho bipfunyikwamo bitangiza ibidukikije.
Ubu u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye intego zijyanye no kubungabunga ikirere, aho rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere igasigara nibura ku kigero cya 16% mu 2030.























IBITEKEREZO
Uwase
3-07-2020 à 00:38
Ahongaho ntimurangamiye iyo mihanda, amazu n’imodoka zihenze sinakubwira, ubumuntu niyo ntango y’ubugingo butajya bupfa, ubumuntu niryo kamba ribera intwari.
Uwase
3-07-2020 à 00:38
Ahongaho ntimurangamiye iyo mihanda, amazu n’imodoka zihenze sinakubwira, ubumuntu niyo ntango y’ubugingo butajya bupfa, ubumuntu niryo kamba ribera intwari.
Karire
3-07-2020 à 00:39
1. Naho bye bye Nyakatsi?
2. Ikoranabuhanga ryarasakaye: kera habaga abanditsi b’amabarwa ku mihanda bitwikiriye imitaka hariya hari centenary house . Naho ubu hari one laptop per child
3. Hahahahaha: kera umushahara bawuduhaga mu ibahasha. Wahitaga uyajyana kuri banki. Naho konti ya buri wese yabaga ari ka fishi bandikishaho intoki n’ikaramu. Hari rero benshi babanzaga kwica akanyota bikarangira batayagejejeyo. Niho gihe abana baherukira gutoragura amafaranga: “ku mwisho w’ukweziâ€
Genda Rwanda 🇷🇼 uri nziza!
Shema
3-07-2020 à 01:09
Imyaka 26 si mike ariko sina myinshi. Igihe imaze imyaka 11 hari ibintu dushaka kuyibutsa twagezeho kubera gukora tutizigama hagamije impinduka nziza: 1. Kwamabara inkweto kuri bose. 2. Kurya isombe byaramamaye. Ubundi batubwiraga ngo zimara inka. 3. Autorisation maritale/marital authorization/uruhushya rw’umugabo: ubundi nta mugore wabaga afite uburenganzira gufata urugendo, gufungura konti cyangwa ubucuruzi atabiherewe uruhushya n’umugabo we. 4. Ubundi umugore ntiyabaga anafite uburenganzira ku mutungo. 5. Ku rundi ruhande, twagenzaga imodoka turi abagore batarenze 10 mu gihugu, aho unyuze hose bakavuga ngo “yebabawe, itwawe n’umugore†. Ubu ahubwo imodoka nziza hafi ya zose ziba zitwawe n’abagore kandi ari izabo- uburenganzira ku mutungo. Aha rwose n’ugushima HeforShe wa mbere HE Prezida PK.
6. Réhabilitation cyangwa gusubiranya Urugezi, amasoko, inzuzi, ... ndibuka amazi ndetse n’amashanyarazi byabuze. Maze bashyiraho REMA, twiga kurengera ibidukikije, .... nibwo buzima! Uzi guhumeka umwuka mwiza bahu...!!!
7. Kera habagaho abihagarika ku mihanda, ndetse no mu masangano - round about. Irihande rw’itubari ho ntiwavuga.
8. Guca mu busitani byabaye umugani.
9. Harakabaho akarima k’igikoni.
10. Kwogesha ibyansi amaganga byajyanye no kugisha.
Abandi basomyi batwibutse!
Ebo
3-07-2020 à 02:08
Mumbwire niba ntari KUROTA!
Ubukungu, uburezi, Rwandair...itekinika.com
Mwibagiwe ko dufite n’icyogajuru (Rwandasat)...Hahaaaaa!
Manudi
3-07-2020 à 03:38
Rwanda, tera imbere nk’umuzinga. Abakwanga, bakomeze bahekenye amenyo, igihe kizagera ashirire mu nda zabo.
Kamana
3-07-2020 à 04:01
Murebe n’iyi nyandiko kugira ngo mwuzuze:
https://igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/bimwe-mu-bintu-bihesha-ishema-u-rwanda
...
3-07-2020 à 04:05
Ariko ntitukiyibagize ko ibi byose ibyinshi ni Mali ya Kongo.
Iyo ingoma zabanje nazo zibona uko zijya kwiseriva muri Kongo, ubu u Rwanda ntaho ruba ruhuriye na Afrique du Sud. Yewe, na ziriya centrales nucléaires tuba twarazikoze ubwacu tutitabaje Abarussi.
Abanyarwanda ni ABAKOZI. Uzabaze Abazungu babazi.
Ariko na none: peu importe les moyens, ce qui compte c’est le résultat.
Ibi byose rero, niba bitubakiye ku mahoro na réconciliation nationale irambye, byubakiye ku mucanga, nkuko byanditse muri Matayo Itanu!
Weekend nziza twese!
...
3-07-2020 à 04:05
Ariko ntitukiyibagize ko ibi byose ibyinshi ni Mali ya Kongo.
Iyo ingoma zabanje nazo zibona uko zijya kwiseriva muri Kongo, ubu u Rwanda ntaho ruba ruhuriye na Afrique du Sud. Yewe, na ziriya centrales nucléaires tuba twarazikoze ubwacu tutitabaje Abarussi.
Abanyarwanda ni ABAKOZI. Uzabaze Abazungu babazi.
Ariko na none: peu importe les moyens, ce qui compte c’est le résultat.
Ibi byose rero, niba bitubakiye ku mahoro na réconciliation nationale irambye, byubakiye ku mucanga, nkuko byanditse muri Matayo Itanu!
Weekend nziza twese!
Musana
3-07-2020 à 04:58
Jye nshimishwa cyane n’ukuntu amashanyarazi yateye imbere cyane. Uzi kuva kuri 2% ukagera kuri 40% y’ingo zifite amashanyarazi ya REG na 15% y’amashanyarazi y’imirasire. Mbere ya 1994 amashanyarazi yari agenewe abaherwe gusa. Ubu imihanda myinshi muri Kigali no mu mijyi yunganira Kigali iracaniye, yewe hari n’imihanda imwe yo mu cyaro nayo icaniye. Nabonye n’umuhanda wo muri Nyungwe wose ucaniye.
soso
3-07-2020 à 05:41
Ariko wowe w’utudomo dutatu…. ngo umutungo w’uRwanda ni Congo? kandi ubwo waba ngo warize da??
Reka nemere hypothese yawe. Gusahura Congo. Niba barabikoze bakaza kubaka igihugu cyabo, tubyite iki? Gusahura? Gukundigihugu? Inda nini? At least, niba koko baranagiyeyo bakazana imitungo muri congo, bishyuraga imyenda, bamwe ushyigikira basize bafashe mukugura imipanga yo kurimbura abanyarwanda. Biratangaje umuntu abona igihugu cye giterimbere bikamubabaza. Ni nayo mpamvu koko igiti kigororwa kikiri gito. Anyway, Abasomyi ntimunyumve ko ndi umuhezanguni. Niba koko hari amakosa Leta iriho yaba yarakoze (subject to justice) , nagirango mbabwire ko, mwe mwese munenga ubutegetsi buriho, uwari kubashyiraho kiriya gihe ngo muhindure ibintu mubigire uko biri ubu, 99% mwari gutsindwa. Niba hari ababishoboye, ariko bakaba nabo hari integenke bagaragaza, tureke kubishima hejuru ko hari iryaguye. Tubajye inyuma, ibitagenda neza tubafashe kubihindura. Urugero: Ninde waruzi ko agasuzuguro no kwiyemera kwa bamwe mu banyeshuri muri kaminuza, (bamwe namwe muzi abize ibutare muri za 1995-2005) ku mirongo muri za restaurants na za Audi kacika? ninde waruzi ko byashoboka, 20 batsinze neza kurusha abanda mu Rwanda bajya kwiga nta buriganya bubayeho? Ninde watekerezaga ko mwishwa wa bagosora yaza akisanzura mu Rwanda agakora business ntacyo yishisha? ninde waruziko bimwe mu bifi binini ntashatse kuvuga hano Igihe kitaza kunyonga message yajye, baryozwa kwishongora no kwiyemera ku banyarwanda? ninde waruziko ubucamanza bwakwigenga mu Rwanda, usibye imanza zimwe na zimwe za politiki? (iki nkivuge neza, si mu Rwanda biri gusa. ni kwisi yose). Ninde waruziko umuyoboke w’ishyaka runaka agira agaciro mu ijambo no mu butegetsi kurusha ubwoko cyangwa akarere avukamo??? n’ibindi byinshiiii….Izo ni improvements. Isn’t it? So, cool down my friend. Ryoherwa n’iterambere, ibitagenda uyu munsi, ejo bizaba bigenda. its a matter of time and resiliance
Kazungu
3-07-2020 à 06:00
Iyi nkuru yaba nziza cyane mukoze amafoto ya before and after,
Kpatrick
3-07-2020 à 07:02
Iyi nkuru yari kuba ari nziza iyo itaza nyuma yiyo nabonye ejo yazamuye Tanzania muri Middle Class economy maze igasiga u Rwanda aho ruri. Ibyo mwavuze byose ntabwo bishingirwaho muri Factors zi determining ubukungu bw umuturage n igihugu.
yop
3-07-2020 à 07:13
ngewe nibarizaga niba RRA ishinzwe imisoro ica amande abanyarwanda ngo ntibishyuye muri Corona mukwezi kwa gatatu niba perezida abiziko twaciwe ayomafaranga ikindi nkabaza nyakubahwa uyoboye RRA niba iyo afashe abasoreshwa akabafunga iminwa akababuza guhumeka icyo bimumarira ntawanze gusora kubushake icyorezo ntaho kitageze nkaswe umuntu kugiticye ubuse muraduhora iki? wagirango ntabwo RRA ikorera abanyarwanda ni business kugiti cyumuntu
NJB
3-07-2020 à 10:21
Great!
Vive Rwanda and RPF
Gahinyuza
3-07-2020 à 11:22
None se Tanzania na Rwanda muri 1994 byari bihagaze gute ugereranyije? Bareba GDP PC nyamara kandi nyine nicyo gipimo ku muntu mu bukungu.
Ns j paul
3-07-2020 à 14:55
Please. Igihe mudusabire shema na karire, nukuri bagira ibitekerezo byubaka pe! Ariko, ikibazo kubisoma biratugora pe. Nibagerajyeze bihugure ku bintu by’utwitso, utubago, utubazo, utwugarizo...ect. Kuko rwose nkeka ko ataringe njyenyine, inyandiko zabo ziranshanga pe. Murakoze.
Myendero
3-07-2020 à 15:13
Ibi ni byiza cyane. Ariko hari umuntu barashe mu ndege ariko akagwa mu rugo iwe.Umuntu afite amahirwe angahe yo kugwa muru rugo iwe ari mu ndege yerekaza i ku kibuga i Kanombe avuye Dar el Salaam? Imana isabire u Rwanda ishikamye.
Hakizimana
3-07-2020 à 19:39
Hari ikindi mwibagiwe guca nyakatsi ,ikizere cyo kubaho, kwigira no kwigira ikizere kununyarwanda,kurwanya ruswa hanyuma ikindi UMUTEKANO kabisa bravo RDF,RNP ndetse utabibona yarahumye
Kamitatu
4-07-2020 à 00:57
Ngo kera barajonjorwaga hashingiye kumoko.Habagaho amoko, akarere,Abigererayo.Ibi niba mushaka kumpinyuza murebe abana bari bafite ba se bifite uwabuze ishuli cyangwa uwabuze bourse yo kujya kwiga mu mahanga umuhutu cyangwa umututsi? Nsekalije ubwe yarivugiye ati Ntabwo umwana wa bourgmestre yabura ishuli ngo umwana wumuhinzi aribone ndumva bayri muri za 1984-1985.Naho ibyo kuba abanyeshuli bigaga bari bake ibyo utabyumva afite ikibazo kuko twiyibagiza ko hari za CERAI ireme ry’uburezi tuvuga rijyana n’amikoro y’igihugu abibwira ko kuzuza umubare aricyo cya ngomba bakibagirwako hari marché du travail igomba kujyana nayo mashuli ubu barabona ingaruka aho umwanya wafunguwe 1 upiganwa nabantu barenze 100. Aho ubaza umuntu ugurisha M2U akakubwirako yarangije kaminuza. U Rwanda dutaka rufite ikibazo.Kuki a bo bayobozi bahitamo guhumbya amaso bo abana babo bakajya no gutangirira ikiburamwaka USA,Canada? Ibyo mbere byabagaho?
Andika igitekerezo