Impamvu y’ubumuntu ituma u Rwanda rushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro

Yanditswe na Philbert Girinema

U Rwanda ruri mu bihugu bike ndetse rushobora kuba ari nacyo gihugu cyonyine aho kubungabunga amahoro no gutabara abagizweho ingaruka n’amakimbirane hirya no hino ku isi biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’igihugu. Ibi biri muri gahunda kandi bishyirwa mu bikorwa na RDF, nk’uko Umugaba w’Ikirenga w’ingabo adahwema kubyibutsa ingabo n’abaturage muri rusange.

Bitewe n’amateka mabi yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no guha agaciro ko inshuti nyayo igaragarira mu makuba, u Rwanda rwahisemo gutanga umusanzu warwo wo kugarura amahoro n’ituze aho bikenewe.

Ni ku bw’iyi mpamvu RDF yafashe iya mbere mu kohereza ingabo zigarura amahoro muri Darfur mu 2004 ndetse no muri Repubulika ya Centrafrique mu 2014.

Mu nama mpuzamahanga ku mahoro yigaga ku kurinda umutekano w’abasivili yabereye i Kigali kuva ku wa 28 kugeza ku wa 29 Gicurasi 2015, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, RDF, yabigarutseho.

“Intego nyamukuru y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro ni ukurinda abasivili. Ibi ntibishobora kuvugwa kenshi gahagije. Ntabwo ari ukurinda amasezerano y’amahoro cyangwa amahame ya Loni, ndetse n’ababungabunga amahoro ku bw’iyo mpamvu, abenshi usanga barinda abanyapolitiki bake. Intego ni ukurinda abaturage basanzwe baba bari mu kaga.”

Ku wa 12 Mata 2019, ubwo yari ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye ku munsi mpuzamahanga wo gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame, yongeye kubishimangira.

Yagize ati “U Rwanda ntabwo rutanga ingabo n’abapolisi gusa. Tuba dufite n’umukoro duhabwa n’indangagaciro tuvoma mu mateka yacu ababaje. Nk’igihugu cyigeze gutereranwa n’Umuryango Mpuzamahanga, dushishikajwe no gutanga uruhare rwacu ngo ibintu bibe byiza kurushaho, dukomeze imbere.”

RDF ijya mu bikorwa byo kugarura amahoro ifite umuhate yaba uwo ikomora mu mateka yo kwihangana n’indangangagaciro zayo nk’urwego, byiyongera ku kuba yemera agaciro kabyo nka rimwe mu mahame umunani yo kurinda abasivili yemerejwe i Kigali.

Umuhate usaba ababungabunga amahoro n’abayobozi babo kuba bafite ubushake bwose bukenewe no kwiyemeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga ku bwo kurengera ikiremwamuntu.

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bigira uruhare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, kugeza ku wa 31 Gicurasi 2019 rwari rufite abasirikare, abapolisi, impuguke n’abandi bakozi bagera ku 6,524

Mu kiganiro kimwe muri byinshi yatanze asangiza abandi amasomo yize ubwo yari Umuyobozi w’Ingabo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, Umugaba Mukuru wa RDF, General Patrick Nyamvumba, yavuze ibyo atekereza ku muhate w’ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

“Umuhate ushobora kwigwa? Yego. Umuhate ushobora kwigwa mu mezi make y’imyitozo ya mbere yo koherezwa mu mirimo? Oya. Ukuri gushaririye ni uko niba dushaka kugira abagarura amahoro bafite umuhate uyu munsi twagombaga gutangira kubitaho mu myaka makumyabiri ishize, iyi niyo mpamvu buri gihe mwumva ubushobozi bwa RDF mu bikorwa byo kugarura amahoro bitandukanye. Ni uko dufite umuhate ku mahoro dukura mu byo twanyuzemo n’amateka yacu ababaje.’’

Umuhate ni imbaraga zituruka mu myaka myinshi y’uburezi, imyifatire myiza muri sosiyete ndetse n’amahugurwa ya kinyamwuga. Ushingira ku muco w’indangagaciro zikomeye zo kuba indashyikirwa no kwanga ubugwari. Umuhate ni ikimenyetso cy’ukutikunda kigomba kuranga buri wese ubungabunga amahoro. Ingabo za RDF zigarura amahoro zirangwa n’umuhate.

U Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo kugira ngo isi igire amahoro. Ni ku bw’iyo mpamvu RDF yitabira ubutumwa bwa Loni aho ingabo zacu zifasha mu kugera ku mahoro n’umutekano birambye mu bihugu byabayemo imvururu.

Zabaye kandi ku isonga mu gukora ubuvugizi bw’ahakenewe impinduka mu butumwa bw’amahoro hakoreshejwe uburyo buboneye bwo kurinda abasivili.

Amahame ya Kigali ku kurengera abasivili (PoC), yemerejwe burundu mu Rwanda mu 2015, muri rusange arimo gushyirwa mu bikorwa n’abagira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Kuri ubu u Rwanda ni urwa kabiri mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro. RDF ifite batayo eshanu z’ingabo zirwanira ku butaka, batayo ishinzwe imodoka z’intambara, batayo irwanisha imodoka z’intambara, ishami ry’iby’indege, abaganga, abakozi n’indorerezi za gisirikare. Hari ingabo za RDF 5342 ziri muri AMISOM, MINUSCA, UNAMID, UNISFA na UNMISS. U Rwanda kandi rwemeye gutanga batayo imwe irwanira ku butaka (abasirikare 850), ibitaro byo ku rwego rwa II, ndetse n’ikigo cy’ubwubatsi; bishobora koherezwa mu buryo bwihuse guhera ku wa 1 Nyakanga 2020 kugeza ku wa 30 Kamena 2021.

Mu butumwa bwose bwo kubungabunga amahoro, Ingabo za RDF zatangije gahunda zigamije gutanga umusanzu mu bwirinzi ndetse no gukemura ibibazo byabangamira umutekano w’abantu nk’umusingi w’amahoro arambye.

Izi gahunda zirimo nko kubaka za rondereza, amashuri n’ibigo nderabuzima, ibyo byose biza ku isonga mu nshingano za gisirikare.

Mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi no kwagura umubano, RDF iri no mu ngabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).

Gahunda ya Afurika yunze Ubumwe y’amahoro n’umutekano yashyiriweho kugabanya ingaruka z’amakimbirane muri Afurika no kongera ituze muri politiki, imibereho myiza n’ubukungu.

Imwe mu ntwaro zo kugera ku mahoro n’umutekano muri Afurika ni ingabo za Afurika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (ASF), zizaba zishinzwe amahoro, umutekano, ituze no kwihuza k’uturere.

ASF igizwe n’ingabo zihora ziteguye gutabara, buri karere mu tugize Umugabane wa Afurika kakagira izo ngabo. EASF aho RDF ibarizwa, iherereye muri Afurika y’Iburasirazuba.

EASF yashyizweho mu 2004 nk’urwego rw’akarere rwo gutanga ubushobozi bwo kohereza byihuse ingabo mu butabazi, mu bikorwa byo gushyigikira no gusigasira amahoro n’umutekano.

Igizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili bo mu Burundi, Kenya, Seychelles, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Somalia, Sudani, Uganda n’u Rwanda.

Muri uyu mutwe, RDF yiyemeje gutanga ingabo 1243 zirimo abasirikare 956 bo mu byiciro bitandukanye.

IZINDI NKURU

Impamvu RPA yafashe umwanzuro wavuyemo Intambara ya Mbere ya Congo

+Soma Inkuru

Impamvu RPA yafashe umwanzuro wo kwinjiza abahoze muri FAR mu gisirikare cyayo

+Soma Inkuru

Impamvu y’ubumuntu ituma u Rwanda rushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro

+Soma Inkuru

IBITEKEREZO

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!

Andika igitekerezo