Ni ubutumwa bwatanzwe mu gihe u Rwanda ruri mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.
Umuyobozi wa Rabagirana Ministries ari na we wayishinze, Rev Dr Joseph Nyamutera, yavuze ko muri gahunda zabo za buri munsi bagera mu bice bitandukanye by’igihugu kandi babona umusaruro ufatika.
Yavuze ko mu bikorwa byabo bigisha ubutumwa bujyanye n’ubumwe n’ubwiyunge kandi bitanga umusaruro hashingiwe ku buhamya butangwa n’urubyiruko rukorana n’uyu murango, ubuhamya buva muri za gereza n’uburyo bwashyizweho bwo kwakira mu muryango Nyarwanda abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baba barangije ibihano byabo.
Rev Dr Nyamutera yasabye gusaba abanyamadini n’amatorero gushyira imbaraga nyinshi mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Bakwiye no gufasha abantu kwiyunga atari gusa kurangiza umuhango ahubwo bagafashwa kwiyunga byuzuye. Hakwiye gushyirwaho uburyo buboneye bwo gufasha usaba imbabazi n’uzihabwa bityo uzisaba akazisaba bimuvuye ku mutima ndetse n’uzitanga agahabwa umwanya wo kubitekerezaho no kubyakira bityo bikamufasha kuzitanga bimuvuye ku mutima nta we umuhagaze hejuru cyangwa ngo yitwaze amahame y’imyemerere ngo ase n’utegeka gutanga imbabazi.’’
Agaruka ku bijyanye n’amakimbirane akomeza kugaruka mu madini n’amatorero, Dr Joseph Nyamutera, yavuze ko ari ibi ibisigisigi by’amateka ariko ko muri rusange asanga yaragize uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge nubwo hakiri urugendo.
Dr Joseph yavuze ko Rabagirana Ministries mu kwezi k’Ukwakira izakomeza gutanga ibiganiro bigamije kwigisha amateka y’u Rwanda n’inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge. Uyu muryango uzagirana inama zitandukanye n’urubyiruko, abanyamadini n’ibindi byiciro.
Mu gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bitewe nuko muri iki gihe bigoye guhuza abantu benshi, hakozwe ibyapa byinshi byashyizwe ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi.
Muri uku kwezi kandi hazatangwa ibihembo bizahabwa abantu banyuranye bagize uruhare mu gutanga umusanzu wabo mu kwamamaza no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Iki gikorwa kizabera kuri Onomo Hotel tariki ya 26 Ukwakira 2020.
Ukwezi kwa cumi ubusanzwe kuba kwaragenewe ibikorwa binyuranye bigamije ubumwe n’ubwiyunge bityo Rabagirana Ministries ikaba muri iki gihe iba ishyize imbere ibi bikorwa aho ifasha amatorero, amadini n’ahandi uyu muryango utanga ibiganiro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!