Indirimbo ya Bishop Mutesi Hope yayise “Uzanyibutse”, ifite iminota itanu n’isegonda rimwe. Yayihuriyemo n’umuhanzi uri mu bahagaze neza mu muziki uhimbaza Imana, Mandela ubarizwa muri Kenya.
Bishop Mutesi Hope ugaragara nk’umubyeyi ukuze asanzwe akora inshingano za gipasiteri; yatekereje kwinjira mu muziki uhimbaza Imana ngo akomeze atange umusanzu we wo kuyobora abantu ku gakiza kuko yahoze aharanira kubigeraho.
Yagize ati “Mu by’ukuri nakundaga kurota indirimbo, amagambo ndetse n’amajwi gusa nyuma nkabyibagirwa, nyuma ntangira kujya mbyuka nkabyandika.’’
Iterambere ry’ikoranabuhanga niryo ryasembuye inganzo kuko yaje gufata ingamba zo gukoresha telefoni mu kwandika indirimbo no kuyifashisha afata amajwi.
Yakomeje ati “Numvaga ari ibyanjye, bitaba ngombwa ko mbishyira hanze, kuko numvaga biteye isoni kuba ndi umumama ukuze nkajya mu byo kuririmba ariko banteye imbaraga bituma ntinyuka cyane ko nawo ari umurimo w’Imana.”
Indirimbo ya Bishop Hope ikozwe mu buryo bw’isengesho aho bavuga ko mu rugendo rujya mu ijuru habamo ibirushya byinshi byatuma umugenzi yibagirwa imirimo Imana yakoze bityo bakeneye guhora bibutswa uko kugira neza kwayo.
Uretse kuba yandika indirimbo zivuga gukomera kw’Imana, Bishop Hope avuga ko afite n’izindi ndirimbo zigaruka ku buzima bwa buri munsi bw’ibibera muri sosiyete.
Bishop Mutesi Hope ni Umuyobozi w’Itorero Ebenezer Evangelical Church. Ni umwe mu bagore ba mbere bavuze ubutumwa mu bihe bikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagiye avuga ubutumwa asanze abantu mu nzu zabo, mu masoko n’ahandi. Yanakoze ibitaramo bikomeye hirya no hino mu Rwanda, muri Afurika no hanze yayo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!