00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugura abakinnyi ba ‘saison itaha’, ahazava ubushobozi n’aho yifuza kuzasiga Rayon Sports: Twagirayezu yavuze

Yanditswe na Iradukunda Olivier, Uwimana Abraham
Kuya 23 June 2025 saa 08:48
Yasuwe :

Mu gihe habura igihe gito ngo imikino mpuzamahanga itangire, ndetse habura n’iminsi mike amakipe azahagararira ibihugu muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup agatanga ibisabwa byose birimo n’abakinnyi azifashisha muri iyo mikino, Ikipe ya Rayon Sports isa n’aho ituje ku isoko, kandi bivugwa ko izongeramo abakinnyi batari munsi ya 10.

Mu kiganiro cyihariye na Perezida wayo, Twagirayezu Thaddée, yagarutse ku ngamba iyo kipe ifite muri ‘saIson itaha’ haba mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga, asobanura gahunda yo kugura abakinnyi izifashisha, ahazava amikoro, intego z’igihe kirambye, impamvu yo guhitamo Afahmia Lotfi nk’umutoza mushya, umubano na Munyakazi Sadate na Ngabo Roben, ndetse n’uko ahuza kuyobora Rayon Sports no kwita ku muryango n’akazi gasanzwe.

IGIHE: Kuki Rayon Sports ihorana ibibazo by’amikoro?

Twagirayezu: Ni bande bandi bakemuye ibibazo by’amikoro? Amikoro ukomeza kuyashaka umunsi ku wundi kuko ni ubuzima ariko byagera kuri Rayon Sports bikaba ibindi bindi.

Impamvu nkeka ko ari uko ari ikipe y’abafana benshi. Bayikeneyeho byinshi rimwe na rimwe bitangana n’ibyo ifite.

Turashaka gutwara ibikombe, turashaka kuzamuka muri CAF Champions League, turashaka byinshi ariko washyira ku munzani ugasanga ntibihura. Turi kugerageza kubihuza, nitubihuza ibisubizo bizaboneka.

Uyu munsi twifuza umukinnyi wa miliyoni 70 Frw ariko twareba tugasanga dufite miliyoni 20 Frw. Ibyo ni ibibazo, turashaka kugera kuri byinshi rimwe na rimwe ugasanga ntabwo biri kugendana n’uko tungana.

Muteganya he ubushobozi ko ibyo abafana batanga bigaragara ko bidahagije?

Abafana ntibatanga ibyo ikeneye byose, ariko ibyo bafite barabitanga. Ntabwo nabarenganya kuko uyu munsi Rayon Sports ni abafana. Ibyo dufite uyu munsi ni bo bivamo.

Uyu munsi ni bo bayitunze. Nubwo natwe turi abayobozi ariko hari ibyo dutanga nk’abafana nanone.

Ubu turashakisha abaterankunga, ariko kugeza uyu munsi tukaba dufite umuterankunga mukuru nshimira cyane witwa SKOL, aradufasha ndetse cyane. Iyo urebye usanga aduha ibyo twebwe tutayiha.

Aradufasha mu buzima bwose bw’ikipe, ndetse agira uruhare mu buzima bwose b’ikipe. Turi kureba niba twabona undi na we ushobora gufatanya na SKOL ngo tuzamure ubushobozi.

Tumubonye twarushaho guhuza ubushobozi n’ibyo dukeneye.

Umushinga wavuzwe wo kugurisha imigabane ya Rayon Sports ugeze he?

Uwo mushinga wo kugura imigabane muri Rayon Sports Ltd tumaze igihe kinini twarawutangaje. Uyu munsi ugeze ahantu hashimishije. Harimo byinshi kugira ngo tubigereho.

Ako kanyenyeri kagomba kugira amabwiriza menshi, kwiyandikisha muri RGB, kujya muri MTN cyangwa Airtel n’ibindi. Umushinga ugeze ku kigero cya 90% navuga ko noneho warangiye.

Ndashimira urwego ruyobowe na Perezida Muvunyi [Paul] kuko yakoresheje imbaraga z’umubiri n’iz’amafaranga kugira ngo uwo mushinga ugereho. Abantu bitegure kugura kuko nta byumweru bibiri bishira tutawushyize hanze.

Kutavuga rumwe n’ubuyobozi buriho muri Rayon Sports bihora bivugwamo bizashira ryari?

Turangije imikino ibanza twagiye ahantu dukora imiryango umunani ihwanye n’imikino tuzakina. Iyo miryango yaradufashije mu buryo bw’ubumwe bw’aba-Rayons.

Kuri buri mukino hatangwaga amafaranga atari munsi ya miliyoni 5 Frw. Aho harimo uduhimbazamushyi, aho abakinnyi bacumbika n’ibindi. Iyo ugiye kureba usanga aba-Rayons bose bari ku ikipe yabo.

Dufite amatsinda y’abafana agera kuri 46, na yo atanga umusanzu wa buri kwezi, ugeze kuri miliyoni 4 Frw. Ubu turashaka gusura imiryango kugira ngo dutgure izo mu mwaka utaha.

Icyo turi kureba ni Rayon Sports ikora neza. Twagize umukino mwiza na APR FC twinjiza hafi miliyoni 180 Frw. Ni yo yagabanyije biriya bibazo. Twujuje stade tugeza ku bihumbi 45 abandi barasigara. Ibyo ni ibyishimo turema mu mupira w’amaguru. Nta shyamba rihari muri Rayon Sports.

Mu kwiyubaka Rayon Sports ihagaze ite, cyane ko iri no mu zizasohokera igihugu?

Kugira ngo ubashe gukina imikino ya CAF Confederation bisaba kwishyura inzego za Association zirimo abakoze n’iki. Ibyo bizarangira mu mpera za Kamena 2025.

Ibyo turi kubikora kandi tugiye kubirangiza. Nta kinini bisaba usibye kwerekana abakozi n’aho ukorera. Kwandikisha abakinnyi byo ni tariki ya 15 Nyakanga. Tuzabanza gukina umukino wa Rayon Day uteganyijwe mu mpera za Nyakanga.

Icyo gihe tuzaba twaramaze kubona abakinnyi tugomba gukinisha kuko ntabwo twicaye, turimo kubashaka bijyanye na ya mikoro yacu. Turacyafite umwanya. Umutoza naza ni bwo tuzabyinjiramo neza.

Mwagendeye ku ki muhitamo Afahmia Lotfi nk’umutoza mushya?

Umutoza wa Mukura VS yagaragaje ubuhaga. Yari afite ikipe utazi aho yavuye, wareba neza ugasanga ni abo we yikoreye. Icyo ni ikintu cyiza ku mutoza. Umutoza ugutsinze aba akurusha.

Urumva rero ko ibyo ari ibintu byatuma umuteraho ijisho ukamureba. Amaze imyaka itatu mu Rwanda kandi azi Shampiyona y’u Rwanda. Ni umutoza ukunda umwuga we.

Twamuhaye intego yo gutwara igikombe nk’ibisanzwe, ndetse akanatugeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Twamuhaye akazi tubizi neza ko tuzakina iryo rushanwa.

Intego ngari zanyu ni izihe mu mwaka utaha w’imikino?

Ndashaka kubaka ikipe y’abatarengeje imyaka 20 kugira ngo byibuze umwaka nujya urangira njye nzamuramo byibuze abagera muri batanu. Byaragaragaye ko abana bo mu Rwanda na bo bazi gukina umupira.

Iyo urebye usanga abakinnyi tugura hanze nta tandukaniro bakora ugereranyije n’abo mu Rwanda, cyane cyane mu ntego zanjye. Umwana w’imyaka 20 aba ashobora kuzamuka mu nkuru.

Ikindi ni ukubaka umunezero mu mupira w’amaguru. Rayon Sports ni ikipe itanga ishusho y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Nibaza ko bihereye kuri yo twakubaka umupira w’amaguru mu Rwanda, ugatanga ibyishimo Abanyarwanda bakishima, bikaba umuco.

Murateganya gukura he amikoro?

Muri Rayon Sports ni twe twiyubakamo ubushobozi, twe n’abafana. Amahirwe tugira ni uko amafaranga make dufite abyara umusaruro. Ugira utya ukabona ikipe iguze umukinnyi wa miliyoni 50 Frw, twe tukagura uwa miliyoni 10 Frw ugasanga barangana. Nta handi duteganya amikoro usibye mu bafana.

Ukurikije amafaranga Rayon Sports ishaka ntukurikize ubushobozi bwayo wakwibeshya. Urebye abakinnyi dukeneye muri uyu mwaka ntabwo bari hasi ya 10. Umukinnyi umubariye miliyoni 15 Frw cyangwa miliyoni 10 Frw urumva aho duhagaze ku bushobozi bwacu.

Si byiza ko dusubira mu bihe tuba dufitiye abakinnyi amafaranga. Buri mukinnyi agomba kuba atuje yabonye umushahara we, ayo yaguzwe yose ayafite nta guhora umubwira ngo ejo ejo. Ntabwo miliyoni 100 Frw zizajya hasi.

Bivugwa ko Rayon Sports yanzuye kutazongera gufata umukinnyi uvuye muri APR FC. Byaba ari ukuri?

Kuvuga ko tutazongera gufata umukinnyi wa APR FC ngo tumujyane muri Rayon Sports, ibyo simpamya ko ari ukuri gusesuye.

Niba APR FC yagura umukinnyi muri Rayon Sports agifite amasezerano ni uko yabonye ko imukeneye. Nibaza ko natwe tumukeneye twakwicara tukaganira binyuze muri komisiyo ishinzwe kugura abakinnyi, tukareba uwo dukeneye. Hari ibyo nzasubiza shampiyona itangiye.

Mwaba mwaratandukanye na Omborenga Fitina?

Omborenga yadusabye ko tumurekura tugira ibyo tumusaba, namara kubyuzuza tuzamurekura, dore ko ibyo twamusabye bitagoye. Nta mpamvu yo gufata umukinnyi ngo umwicire urugendo. Aho agiye ntabwo tuhazi, ibindi by’uko agiye muri APR FC ni ibivugwa.

Ni nde ugura abakinnyi muri Rayon Sports?

Twashyizeho komisiyo ibishinzwe kugira ngo dukureho ibintu byinshi biba bihari mu gihe cyo kugura abakinnyi. Twayishyizeho kugira ngo tugendere mu murongo mwiza hatarimo bya bintu byo kuvuga ngo ‘uwo mukinnyi ni uwa runaka’.

Iyo komisiyo iyobowe n’umwe muri komite, ikagirwa n’abakozi bo mu biro byacu. Abo barimo umuyobozi wa tekinike n’abatoza. Abo iyo bamaze kubiha umurongo babigeza ku rwego rukuru. Ubu iyo komisiyo iri gukora neza ni yo mpamvu tuticaye. Ni abantu bari hagati ya batatu na batanu.

Kuki Rayon Sports itamarana umutoza kabiri?

Si twe gusa ingero zihari ni nyinshi. Tugiye mu Bwongereza nk’icyitegererezo mu mupira wo ku Isi, hari igihe Chelsea yagize abatoza batatu mu mwaka umwe. Arsenal yagiye gufatisha Arteta imaze kwirukana abagera kuri batanu.

APR FC yatandukanye n’umutoza murabizi, Police FC na yo ejobundi yaramuhagaritse. Uwo ni umuco mu mupira w’amaguru. Ni ibisanzwe.

Njye nzagerageza umutoza kuko biragoye ko umushinga we waba mu mwaka umwe. Twamuhaye imyaka ibiri ariko si yo mwifuzamo, nzagerageza kumuganiriza kugira ngo twubake Rayon Sports irambye.

Iyo umwe avamo undi azana umukino we, usanga bikomeye. Nzagerageza kujyanisha muri uwo murongo kugira ngo tumarane igihe kinini, cyane cyane ko nabonye ko na we afite gahunda ndende.

Icyo musaba abafana ni iki?

Icyo tubasaba ni ukwitabira imikino ya Rayon Sports yose muri wa muco wacu. Burya abantu baba bakeneye kwishima ni kimwe mu bigize ubuzima. Nitujya za Nyagatare na Rwamagana babonereho, nitujya Kirehe bigende bityo.

Turashaka kubaka abafana banezerewe, nihaba n’ikibazo ntidutsinde ntibababare kuko baba bizeye neza ko ejo tuzongera tugatsinda. Intego yacu igakomeza ari ugutsinda.

Nkurikije uburyo igikombe cyaducitse, sinavuga ko tutizeye icy’umwaka utaha. Tugomba kujya gukina dushaka igikombe kandi twabonye ko bishoboka.

Munyakazi Sadate afitanye ibibazo n’ubuyobozi bwa Rayon Sports?

Igisubizo ni Oya! Nta kintu na kimwe akora kigaragaza ko atari kumwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports. Nibaza ko ntacyo kandi na we yagusubiza ko ntacyo.

Kuba yaravuze ko ashaka kugura Rayon Sports ni uburenganzira bwa buri wese. Kwifuza ntabwo ari bibi. Turakorana no mu muryango arakora, arafasha, nta kibazo gihari.

Harimo abantu bari mu rwego rukuru badakora cyane nka Perezida Muvunyi, ariko buri muntu akora ibyo ashaka gusa nta kibazo guhari.

Kuyobora Rayon Sports ntibyaguteranyije n’umuryango wawe?

Kuyobora Rayon Sports ni ukwihangana ndetse cyane. Ibyo wihanganira kandi ni byinshi, ubwo rero umuryango wanjye nta kibazo mfitanye na wo ku byerekeranye na Rayon Sports kuko narawuteguye urabizi.

Ibyo bagombaga kutambonaho igihe ndi umuyobozi wa Rayon Sports barabizi. Ngerageza kutawujya kure cyane, nkakora inshingano. Gusa ntihaburamo bimwe bituma ntawegera kubera ko Rayon Sports igira byinshi.

Hari n’igihe ufataho no ku mafaranga yawe ugatanga, na byo aba ari ibindi ariko byose tubiziranyeho n’umuryango wanjye.

Ntacyo bibangamira mu kazi kawe gasanzwe?

Muri La Gloire [ikigo cya Twagirayezu] ho birabangama kuko buri uko dukoze inama ntabwo irangira batangiriye inama bati ‘ariko se wareba uburyo wava muri Rayon Sports ukongera ukatwegera’.

Rayon Sports, umuryango n’akazi, byanze bikunze habonekamo icyuho. Umuryango usaba amasaha menshi, akazi kagasaba amasaha menshi na Rayon Sports igasaba menshi. Kubikora byose biragoye, ariko La Gloire yo irambura.

Iyo ukora ikintu cyose kikwinjiriza hatarimo kureba no ku bandi, ari wowe gusa haba harimo kwikunda gukabije. Hari ibyo ukora bitaza iwawe ukumva birakunejeje.

Mwifuza gusiga he Rayon Sports?

Kuva Rayon Sports yabaho ikunda kugiramo ibibazo byinshi. Buriya ikintu cya mbere ukwiye kubaha umushahara w’umuntu. Ndifuza kuzaharanira ko Rayon Sports ihemba neza mu buryo buhoraho. Icyo iyo umaze gutunganya icyo utera intambwe ukajya ku yindi.

Ndibaza ko bizashoboka hamwe n’abanyamuryango ba Rayon Sports, n’ako kanyenyeri, kamaze kurangira tujye kuri iyo migabane. Ntabwo wasaba umukinnyi ibintu uzi ko ashonje. Nta nubwo abasha no gutekereza ngo yagure ibitekerezo cyangwa ahozeho.

Nimara gutunganya icyo nzareba ku bindi birimo kugira Rayon Sports iri ku ruhando mpuzamahanga kuko ni ikipe izwi. Hari abaduhamagara ngo ‘turashaka kubazanira abakinnyi’. Aba-agent b’ubu rero ni ikibazo baguhamagara.

Nitumara gukora ibyo no ku ruhando mpuzamahanga izaba ihagaze neza.

Imyiteguro ya Rayon Day y’uyu mwaka igeze he?

Ntabwo gutegura ikintu mu minsi itatu ugikora uko ubishaka. Turashaka gutegura Rayon Day nziza. Turashaka kwandika dusaba mu matariki ya 26 [Kamena] kuko turashaka kuyikora tariki ya 9 Nyakanga bitakunda tukayishyira tariki ya 26 kuko ni bwo abo turi gusaba kuzakina bazabona umwanya.

Kuzana ikipe ikomeye muri Afurika yo Hagati, ni uko dushaka gukora Rayon Day yisumbuye ku zagiye ziba. Turacyaganira [Yanga SC], nibamara kubyemera nzabitangaza.

Yanga SC ni ikipe nziza kuko na yo ni iy’abafana ihuje umuco natwe. Itwemereye byaba ari byiza.

Izatangirana na Rayon Week noneho tukazasoreza kuri Rayon Day. Icyo gihe tuzaba tugeze kuri 90% mu bakinnyi tuzaba twifuza kuko tuzaba tumaze kubabona. Utazaza na we tuzaba tumufite.

Rayon Sports ifite umuvugizi?

Umuvugizi aracyari Ngabo Roben. Ubuzima turimo usanga ahandi umuntu aba afite akazi k’ubwoko bubiri cyangwa butatu. Aracyari umuvugizi kuko aba afite amasaha atatu kuri RadioTV/10, ntabwo yamubuza gukora akazi ke nk’uko bikwiye mu rwego rwo kwiyubaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .