Mu kiganiro aherutse kugirana na Kiss Xtra, Davido yasabye abahanzi bakizamuka kutajya kure y’Imana kubera ko bamaze kugera ku nzozi zabo, aburira ko uruganda rw’umuziki rwuzuyemo ibishuko byinshi.
Ati “Inama nagira abahanzi bakizamuka ni uko mbere na mbere bagomba kwigirira icyizere. Nakundaga umuziki cyane ku buryo buri gihe nashakaga kurushaho kuba mwiza. Nkiri muto, nabyigiraga kuri YouTube ndetse no ku bantu bari bankikije.”
Yakomeje agira ati “Icya kabiri, mukunde ibyo mukora kandi mushyire Imana imbere kandi muyegere cyane, cyane cyane iyo mumaze kugera ku ntsinzi kuko hari ibishuko byinshi bishobora gutuma mwibagirwa ko ari yo mpamvu muri hano.”
Davido, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika mu njyana ya Afrobeats. Yavutse ku itariki ya 21 Ugushyingo 1992, avukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akurira muri Nigeria.
Davido yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu ntangiriro za 2010, akundwa cyane nyuma yo gusohora indirimbo ye “Dami Duro” yamuhesheje kwamamara byihuse. Ni umwe mu bahanzi bashinze label ikomeye yitwa DMW (Davido Music Worldwide) ifasha abahanzi bakizamuka.
Azwi cyane kubera indirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga nka Fall, If, FEM, na Unavailable. Afite uruhare runini mu kumenyekanisha umuziki wa Afrobeats ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!