00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prophet Titien wabanje kuyoboka iy’amasengesho arembeye mu bitaro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 July 2026 saa 11:29
Yasuwe :

Prophet Nsabumukiza Titien wo muri ADEPR Gikondo arembeye bikomeye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, aho amaze icyumweru yitabwaho n’abaganga kubera ibibazo by’ibihaha, impyiko ndetse n’umusonga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Prophet Titien yavuze ko uburwayi bwe bwatangiye nyuma y’impanuka ya moto yakoze ku wa 2 Nyakanga 2024.

Ati “Maze hafi ukwezi mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Bambwiye ko mfite ikibazo cy’uko imitsi itwara amaraso mu bihaha yazibye, ubu kugira ngo mbashe guhumeka banshyize ku mwuka. Ikindi ni uko ndwaye impyiko y’ibumoso ndetse n’umusonga.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Prophet Titien yari amaze igihe arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma avuga ko yaje gusengerwa na Bishop Rugamba Albert, nyuma aza gutaha ndetse ajya gushimira Imana mu rusengero.

Nyuma y’amezi atatu gusa, yongeye kugira ibibazo by’ubuzima, bituma kuva muri Kamena 2026 asubira mu bitaro, aho amaze ukwezi aryamye ahabwa ubuvuzi.

Prophet Titien yavuze ko uburemere bw’uburwayi bwe, ibiciro by’imiti ndetse n’uburyo akeneye kwitabwaho byatumye asaba ubufasha bw’amasengesho n’ubushobozi ku bo basenganaga ndetse n’itorero ADEPR.

Ati “Igihe kingana gutya mu bitaro umuntu aba akomerewe. Iyo urebye ubushobozi bwanjye buba bwamaze kurenga. Aha ni ho umuntu amenya ko akeneye abandi. Nanjye ndabakeneye, haba mu buryo bw’amasengesho ndetse n’ubushobozi.”

Prophet Titien yavuze ko uretse ubufasha bw’amikoro n’amasengesho, ikindi kimukomeza umutima ari ukubona abantu bamusuye mu bitaro ndetse bakamuba hafi muri ibi bihe bitoroshye.

Prophet Titien wo muri ADEPR arembeye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe
Prophet Titien amaze hafi ukwezi arembeye mu bitaro
Prophet Titien yasabye inkunga yaba iy'amasengesho n'iy'amikoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages