Uyu muhanzi usigaye aba hanze y’u Rwanda, avuga ko yeteguye kuganira n’aba bagabo bagakemura ikibazo kiri hagati yabo aho gukomeza kurebana ay’ingwe.
Uyu ni umusaruro wavuye mu kiganiro Yago yagiranye n’umujyanama we Safari Agaba, umushoramari uba muri Uganda, wamubwiye ko amuzaniye ubutumwa bwa Bruce Melodie na Murungi Sabin.
Muri iki kiganiro kiri Yago TV Show, Safari yagize ati “Ndashaka gushimira abantu babiri kuri iyi shene, ndashimira Bruce Melodie twaraganiriye, ndamubwira nti ikibazo cyawe na Yago ndashaka ko kirangira, ni umugabo mwiza ku bwanjye naramushimye, yarabwiye ati ’Safari urakoze cyane vuba na bwangu ni muba mwiteguye nanjye ndahari.”
“Nahamagaye Sabin kuri telefone, Sabin wihangane turakwifuriza gukira vuba. Yarambwiye ati ’Safari nditeguye tuzicara turi abagabo, turakosa hari icyo naba naravuze nabi’. We ubwe yambwiye ko hari byinshi wamugejejeho.”
Uyu mugabo avuga ko yumvise aba bagabo barashimwe igikorwa yakoze ndetse bemera ko bazashaka uko baganira bagakemura ibibazo bivugwa ko biri hagati yabo.
Yago na we yemeye ko yiteguye kuganira n’aba bagabo bagakemura ibibazo biri hagati yabo ndetse bakareba uko bakomeza gusenyera umugozi umwe mu kazi bakora kabahuza.
Ati “Njyewe nditeguye kuva kera, abo bagabo bose ndabubaha ku bijyanye n’akazi bakoze, ibyabayemo nabo barabizi ko natatswe nanjye ndataka nirwanaho, gusa ubu nditeguye ntewe ishema n’ibi ngibi.”
Hagati aho Bruce Melodie na Sabin nta na rimwe bigeze bajya mu itangazamakuru ngo baragaze ikibazo bafitanye na Yago cyangwa ngo bemere niba koko baramuhemukiye.
Yago amaze iminsi anyura ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari abashatse kumugirira nabi bari mu ruganda rw’imyidagaduro agataka ariko akabura abamutabara ibintu avuga ko bimaze imyaka ine bimubaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!