Byatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 muri Kigali Arena. Itangwa ry’ibi bihembo ryayobowe na Nkusi Arthur wagiye wunganirwa n’abandi banyamakuru bakorana kuri Kiss FM.
Muri ibi bihembo utunganya indirimbo w’impeshyi [Best Summer Producer] yabaye Element. Yahigitse abarimo Madebeats, Ayooo Rush, Ishimwe Clement na Bob Pro.
Yakira iki gihembo yavuze ko ashimira abantu bamubaye hafi, agaragaza ko umwaka ushize yari yabwiye abakunzi be ko uyu mwaka ariwe uzagitwara none bikaba byabaye.
Ati “Ubushize abantu barababaye cyane ndababwira ngo ubutaha hazashya. Ndashima Imana yandinze. Ndashima Imana ko nayisabye kuzatwara iki gihembo kuva umwaka ushize. Ndashimira umuryango wanjye, abahanzi ndetse n’aba-producer bagenzi banjye ndetse n’itsinda ryanjye dukorana muri Country Records. Ndashimira abanyarwanda.”
Nyuma yo guha igihembo Element, Bruce Melodie yasusurukije abari bakurikiye ibi birori aho yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Katapilla’ na ‘Sawa Sawa’ yakoranye na Khaligraph Jones igezweho muri iki gihe.
Hahise hakurikiraho gutangaza abahanzi bari mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’impeshyi (Best New Summer Artist) aho hari hahatanye abahanzi barimo Papa Cyangwe, Dorcas na Vestine, Symphony Band, Niyo Bosco na Confy.
Muri iki cyiciro uwatwaye igihembo ni Munyaneza Confiance umaze kumenyakana nka Confy.
Yakira iki gihembo, yashimiye abantu bose bamubaye hafi mu rugendo rwe rwa muzika.
Ati “Ndashima Imana icya kabiri ndashimira abafana banjye. Ndashimira mama wanjye waje hano. Ndashimira buri wese waje hano.”
Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Confy hamwe na Gabiro Guitar baririmbye ‘Igikwe’ iri mu ndirimbo zikunzwe muri iki gihe.
Hahise hakurikiraho gutanga ibindi bihembo birimo icy’umuhanzi wakoze cyane mu mpeshyi (Best Summer Artist) aho mu bahatanye hari harimo Social Mula, Juno Kizigenza, Butera Knowless, Meddy na Bruce Melodie. Igihembo muri iki cyiciro cyahawe Bruce Melodie.
Mu ijambo rye yavuze ko iki gikombe yahawe iyo biba bishobora yari kugiha Juno Kizigenza yafashaga mu muziki.
Ati “Ndashaka gushimira abantu bose bankunda nta kindi mbaha uretse umuziki Imana yampaye ntawe uyisabye ndetse n’itsinda dukorana. Ndashimira Element, Madebeats n’abandi twakoranye. Iki gikombe ntwaye ndumva nagiha Juno Kizigenza.”
Hahise hajya ku rubyiniro Phil Peter na Social Mula baririmbana indirimbo bise ‘Amata’ bafatanyije na Symphony Band yabacurangiye.
Nyuma hatanzwe igihembo cy’uwateje umuziki nyarwanda imbere(Lifetime Achievemeent Award) akitanga uko ashoboye yaba mu bahanzi, abategura ibitaramo n’abandi batandukanye.
Igihembo nk’iki umwaka ushize cyari cyahawe Dj Miller witabye Imana. Icy’uyu mwaka cyahawe Jay Polly na we uheruka gutabaruka. Cyakiriwe na Bulldogg na Fireman babanye n’uyu muhanzi muri Tuff Gang.
Bulldog yavuze umuziki wakoze na mugenzi yizeye ko hari umusanzu watanze kandi uzakomeza gushimisha abakunzi be.
Yahise ahamagara mugenzi we Fireman na we wari witabiriye itangwa ry’ibi bihembo baririmbana indirimbo ya Jay Polly yitwa ‘Ndacyariho Ndahumeka’ na ‘Mood’ ye na B-Threy.
Ibirori byasojwe no gutanga igihembo cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer song), aho hari hahatanye izirimo ‘Igikwe’ ya Gabiro the Guitar na Confy, My Vow ya Meddy, Katapilla ya Bruce Melodie, Amata ya Phil Peter ft Social Mula na Away ya Ariel Wayz yafatanyijemo na Juno Kizigenza. ‘My Vow’ ya Meddy niyo yabaye iya mbere.
Mu butumwa bwatambukijwe bw’uyu muhanzi ubusanzwe uba muri Amerika, yagaragaje ko ashimira Abanyarwanda bose.
Ati “Ndashimira abanyarwanda n’abandi bahanzi bitanga kugira ngo umuziki Nyarwanda ukomeze kuzamuka.”
Ibi birori byashyizweho akadomo na Ariel Wayz na Juno Kizigenza baririmbye ‘Away’ baherutse guhuriramo.
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!