Ibi Miss Aurore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yanashimiye Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika inzoga zitujuje ubuziranenge.
Abivuze mu gihe u Rwanda rumaze igihe ruhagarika inganda nyinshi zenge inzoga zitujuje ubuziranenge n’izindi zitumizwa mu mahanga na zo zasanganywe ibibazo.
Impamvu ni uko zari zikomeje guteza ibibazo abaturage aho zari zimaze kwica abantu 50, abandi 100 barahuma, abantu ibihumbi 11 zirababata n’ibindi.
Miss Aurore ati “Njye ndashima Leta kuba igihe kigeze ikabihagarika. Njye nahuye n’abantu benshi, umuntu mugahura ahagaze, wagaruka mwahura ntumumenye kubera izo nzoga.”
Ku rundi ruhande, yagaragaje ko uretse izo ngaruka zigira ku bazinywa, zinangiza sosiyete.
Ati “Uretse kuba zigira ingaruka ku bazinywa, zinasenya sosiyete kuko niba tuvuga ko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo, ni ukuvuga ngo nta Rwanda rwaba ruhari, kuko umuntu umeze gutyo ntacyo yakwimarira cyangwa ngo akimarire sosiyete.”
Miss Aurore yasabye urubyiruko kwirinda kugwa mu bishuko byo kunywa izo nzoga, kuko ari rwo rwitezweho kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu gihe kizaza.
Ati “Ibyo igihugu kimaze kugeraho mu myaka 32 ishize byakozwe n’urubyiruko, rero kugira ngo tubisigasire ndetse tunakore ibirenzeho, ni uko tugomba kuba dufite ubwonko bumeze neza, dufite ubuzima buzira umuze.”
Uyu mugore wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2012 yasabye urubyiruko kwirinda icyatuma rutenguha ababyeyi bitangiye Igihugu bakakibohora.
Ati “Tubiveho, tureke gutenguha ababyeyi, tureke gutenguha abitanze bakareka ubuto bwabo bakajya ku rugamba kugira ngo uyu munsi tugire igihugu kirimo amahoro. Ni umukoro wacu kugira ubuzima buzira umuze kugira ngo dusigasire ibyagezweho.”
Miss Aurore yagarutse kuri ibi byose nyuma y’uko muri iyi minsi Leta y’u Rwanda ihanganye no guca inzoga zose zitujuje ubuziranenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!