Uyu mwana yerekeje muri Kyrgyzstan asangayo abandi barindwi. Uko ari umunani bazasusurutsa abazitabira ibirori bazabyinamo.
Mr. Romantic yerekeje muri Kyrgyzstan mu ijoro ryo ku wa 2 Nzeri 2026 mu gihe abandi bo bagezeyo ku wa 1 Nzeri 2026.
Aba bana byitezwe ko bazasusurutsa abazitabira ibirori byo gusoza imikino ya ‘World Nomad Games 2026’ ku wa 6 Kanama 2026.
Mu kiganiro na IGIHE, Blaise Muhoza Shema ureberera inyungu z’aba bana, yavuze ko uretse iki gitaramo bategerejwemo ku wa 6 Nzeri 2026, ku wa 8 Nzeri 2026 bafitanye igitaramo n’umuhanzi witwa Gulnaz Chynybek Kyzy.
Ati “Ku wa 8 Nzeri 2026 tuzakora igitaramo cyacu bwite tuzahuriramo n’abahanzi barimo Gulnaz Chynybek Kyzy na Chris Hat nawe twajyanye.”
‘World Nomad Games’ ni umwe mu mihango ikomeye ihuza ibihugu byo hirya no hino ku Isi hagamijwe kwimakaza umuco, guteza imbere ubusabane no gusangizanya amateka n’indangagaciro by’imiryango n’ibihugu.
Minisiteri y’Umuco ya Kyrgyzstan yagaragaje ko kwitabira kw’iri tsinda bizatanga umusanzu ukomeye mu kugaragaza umuco w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!