Kiruri ni umusozi ufite amateka akomeye mu Rwanda, uherereye ahazwi nka Karama mu karere ka Huye.
Ikiwugira umusozi w’Amateka, ni uko ubuyobozi bw’u Rwanda ku ngoma y’Umwami Yuhi Mazimpaka yawuhaye abasizi barimo abakomoka mu muryango wa Nyirarumaga bari batuye i Gihogwe cya Jali muri Gasabo nk’ingororano yabo ku bw’uruhare bagize mu guteza imbere ubusizi. Ni uko i Kiruri hahindutse intebe y’abasizi.
Mu kinyejana cya 17 ku ngoma y’Umwami Yuhi Mazimpaka , umuhanzi w’umusizi Nzabonariba yahimbye igihangano acyita ‘Inka zigira ishorera’, aha yasaga nubwira ubuyobozi bwariho ko n’abasizi bakeneye gutunga cyangwa kugabana ibwami kandi abizi ko ntawe uhagabana inka imwe bamuha n’izindi ashorera.
Yongeyeho ati “Umpe igikingi kigera ku iriba!” Aha rero ni ho ubuyobozi bwariho muri icyo gihe bwahaye abasizi uwo musozi wa Kiruri ndetse koko bawubahana n’ibikingi bigera hasi ku mariba y’inka zabo ndetse baranabagabira, kuva ubwo uwo musozi uturaho abasizi bakomeye mu gihugu.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo guhabwa uyu musozi, Junior Rumaga wari kumwe n’inshuti ze zirimo Christopher bagize umwanya wo kuwusura no kuwutemberezwa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Junior Rumaga yavuze ko uyu mushinga yari amaze igihe awukoraho kuko yawutangiye mu 2016 ubwo yari yitabiriye ibirori bisanzwe bihategurirwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubusizi mu Rwanda.
Ibyatumye mu myaka itatu ishize ibi birori byarahaberaga biteguwe na sosiyete ye SIGA Rwanda. Ahamya ko kumugabira uyu musozi nk’umusizi ari amahirwe kuko noneho agiye kuhakorera imishinga ye irenze ubusizi.
Rumaga yavuze ko uretse amateka uyu musozi ubitse, ari umusozi mwiza ubereye ubukerarugendo, bityo ahamya ko kimwe mu byo agiye kwitaho ari ukuhubaka nk’ahantu nyaburanga h’ubukerarugendo.
Ati “Ndifuza gutanga umusanzu wanjye nk’umuhanzi mu kongera ibyo igihugu cyinjiza binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku buhanzi, guhabwa uyu musozi n’igihugu mbifata nko kongera kuduha amahirwe ngo twerekane icyo Imana yaduhaye (Impano yo kurema ibishya no kuvumburira kubihari).”
Rumaga yihaye umukoro wo kumenyekanisha uyu musozi wa Kiruri ufite umwihariko w’uko ugaragara ndetse ukaba utari na kure y’umujyi wa Huye nubwo uwitaruye kandi ukaba ugerwaho n’ibikorwaremezo.
Ati “Kiruri ni umusozi ufite umwihariko, ubereye ijisho kuko ukoze mu ishusho y’imitwa kubera imisozi iwuzengurutse, iyo uwitegereje ubona ufite ishusho y’akabindi kari hagati y’utundi tukazengurutse. Ariko kandi ni umusozi witaruye Umujyi gusa utai na kure yawo hari ibikorwa remezo byose.”
Uretse kuhamenyekanisha, Rumaga yiyemeje kujya ategurira kuri uyu musozi Iserukiramuco ngarukamwaka icyakora ahamya ko byinshi kuri uyu mushinga azabigarukaho mu minsi iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!