Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yabazwaga niba yarigeze agera aho yumva yahagarika umuziki burundu.
Yagize ati "Byari nkiri mu ntangiriro z’urugendo rwanjye. Nk’uko bigenda ku bantu benshi batangira, hari igihe uhura n’imbogamizi ukumva wabireka. Icyakora, njye byabaye igihe gito. Icyo gihe twakoraga umuziki tutawufata nk’umwuga, twaririmbaga kugira ngo twishimishe no guteza imbere impano zacu. Iyo wabonaga uko bigusaba imbaraga nyinshi kandi nta cyo bikugarurira, ndetse utabona n’aho bigana, washoboraga kumva wawureka. Nanjye byambayeho, ariko ku bw’amahirwe ntibyatinze."
King James yavuze ko ubwo yari ageze aho yumva yahagarika kuririmba, yaje kongera guhabwa icyizere na Danny Nanone wari utangiye urugendo rwe rwa muzika.
Yagize ati "Byabaye nk’ibintu byikora. Danny Nanone yari afite indirimbo anzi ko ndirimba, ansaba kuyiririmbamo inyikirizo. Nabikoze mbifata nk’ubufasha busanzwe, sinari nabihaye agaciro gakomeye. Nyuma Lick Lick abwira Danny Nanone ati ’Uriya musore wamubwiye azaze dukorane indirimbo, numvise aririmba neza. Icyo gihe nibwo navuze nti, niba Lick Lick yabivuze, reka nzajyeyo."
King James yavuze ko yemeye kujya gukorana na Lick Lick kubera ko icyo gihe yari umwe mu batunganya indirimbo bari bagezweho. Bahise bakorana indirimbo ’Intinyi’, yahise imenyekana cyane, na we abona imbaraga zo gukomeza urugendo rwe rwa muzika.
Kuri ubu, King James yitegura kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki mu bitaramo bibiri azakorera muri BK Arena ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026.
Byongeye kandi, yashyizeho agahigo ko kugurisha amatike yose y’igitaramo cya mbere, kizaba ku wa 1 Kanama 2026, mu minsi itatu gusa.
Abifuza kwitabira ibi bitaramo basigaranye amahirwe yo kugura amatike y’igitaramo cyo ku wa 2 Kanama 2026, na yo asigaye ari make.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!