Iki gitaramo cyabaye ku wa 4 Nyakanga 2026, cyasoje ibyari bimaze bizenguruka u Rwanda, birimo icyabereye i Musanze, i Nyagatare, i Bugesera n’i Rubavu.
Mu kiganiro na IGIHE, The Ben yavuze ko muri rusange yishimira uko yitwaye muri ibi bitaramo, ariko yemera ko i Rubavu yarushijwe na Bruce Melodie.
Ati "I Rubavu, ntitaye ku mpamvu yaba yarabiteye, ndemera ko Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi kandi ndabimushimira. Ikindi na we ni umuhanzi mwiza, ariko uko yitwaye birumvikana kuko yari ameze nk’ikipe iri gukina ishaka kwishyura igitego."
The Ben yavuze ko nubwo yemera ko Bruce Melodie yamurushije i Rubavu, we abona mu bindi bitaramo bakoze hamwe ari we witwaye neza kurushaho.
Ati "Niba ndebye uko byagenze muri rusange, mbona ari nk’ibitego bitatu kuri kimwe."
Uyu muhanzi yashimangiye ko amarushanwa hagati y’abahanzi ashobora kuba intandaro yo gutuma barushaho gutanga ibyiza ku rubyiniro, anashimira abafana bakomeje kubaba hafi mu bitaramo byose bakoze muri uru ruzinduko.
Ku wa 4 Nyakanga 2026 ni bwo ibitaramo ’Summer Country Tour’ byasojwe nyuma y’ibyumweru bine bizenguruka Igihugu.
Nyuma yo kuva i Rubavu kandi The Ben yakiriye itsinda ry’abafana be baturutse i Burundi n’abandi bo muri aka Karere, abashimira urukundo bamugaragarije ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Summer Country Tour ndetse yemera ko mu gitaramo gisoza yarushijwe na Bruce Melodie.
Uyu muhanzi yakiriye aba bafana muri Serena Hotel i Rubavu mbere yo kuhava.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!