00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yemeye ko Bruce Melodie yamukubitiye inshuro i Rubavu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 July 2026 saa 11:31
Yasuwe :

The Ben yemeye ko mu gitaramo gisoza ibya Summer Country Tour, cyabereye i Rubavu yatsinzwe na mugenzi we Bruce Melodie.

Iki gitaramo cyabaye ku wa 4 Nyakanga 2026, cyasoje ibyari bimaze bizenguruka u Rwanda, birimo icyabereye i Musanze, i Nyagatare, i Bugesera n’i Rubavu.

Mu kiganiro na IGIHE, The Ben yavuze ko muri rusange yishimira uko yitwaye muri ibi bitaramo, ariko yemera ko i Rubavu yarushijwe na Bruce Melodie.

Ati "I Rubavu, ntitaye ku mpamvu yaba yarabiteye, ndemera ko Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi kandi ndabimushimira. Ikindi na we ni umuhanzi mwiza, ariko uko yitwaye birumvikana kuko yari ameze nk’ikipe iri gukina ishaka kwishyura igitego."

The Ben yavuze ko nubwo yemera ko Bruce Melodie yamurushije i Rubavu, we abona mu bindi bitaramo bakoze hamwe ari we witwaye neza kurushaho.

Ati "Niba ndebye uko byagenze muri rusange, mbona ari nk’ibitego bitatu kuri kimwe."

Uyu muhanzi yashimangiye ko amarushanwa hagati y’abahanzi ashobora kuba intandaro yo gutuma barushaho gutanga ibyiza ku rubyiniro, anashimira abafana bakomeje kubaba hafi mu bitaramo byose bakoze muri uru ruzinduko.

Ku wa 4 Nyakanga 2026 ni bwo ibitaramo ’Summer Country Tour’ byasojwe nyuma y’ibyumweru bine bizenguruka Igihugu.

Nyuma yo kuva i Rubavu kandi The Ben yakiriye itsinda ry’abafana be baturutse i Burundi n’abandi bo muri aka Karere, abashimira urukundo bamugaragarije ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Summer Country Tour ndetse yemera ko mu gitaramo gisoza yarushijwe na Bruce Melodie.

Uyu muhanzi yakiriye aba bafana muri Serena Hotel i Rubavu mbere yo kuhava.

Uyu mubyeyi yari yagiye kureba The Ben yitwaje impano ye
Nyuma yo guhura na The Ben yapfukamye arasenga
The Ben yahuye n'uwitwa Enock, umufana we wishyuriraga abafana 50 ibisabwa byose ngo baherekeze uyu muhanzi aho yaririmbye hose muri ibi bitaramo
Aba babyeyi b'i Rubavu bagiye kureba The Ben bamushimira ko atigeze abatenguha mu gihe bamaze bamufana
Iri ni itsinda ry'abakunzi be b'i Burundi ubwo bari bamusuye kuri Serena Hotel i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages