00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Professor Hamo yazanye amashyushyu yo kureba Kigali yirahirwa na benshi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 May 2026 saa 11:19
Yasuwe :

Umunyarwenya ukomeye muri Kenya, Herman Gakobo Kago uzwi nka Professor Hamo, wamamaye mu bitaramo bitegurwa na Daniel Wambua Ndambuki wamamaye nka Churchill, yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026 aho yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy.

Akigera i Kigali Professor Hamo yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira mu Rwanda, ko yagerageje kuhagera mbere ngo abanze atembere Umujyi wa Kigali wirahirwa na benshi.

Ati “Ni ubwa mbere nje gutaramira mu Rwanda, Umujyi wa Kigali twese tuwufiteho amakuru atera amatsiko utarahatemberera, ni yo mpamvu nje mbere. Ikiruta ibindi abazitabira igitaramo natumiwemo mbijeje kuzaryoherwa bikomeye.”

Professor Hamo ni umwe mu banyarwenya bazamuriye izina rye mu bitaramo Churchill, akaba umuhanzi n’umunyamakuru.

Uyu munyarwenya w’imyaka 46 yavukiye mu muryango w’abasirikare ni umubyeyi w’abana batandatu.

Igitaramo Professor Hamo azaba yitabiriye cyitiriwe Muhinde, umunyarwenya wakuriye muri Gen-Z Comedy washyiriweho icy’umwihariko bamushimira kuba yarabashije kurangiza amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Uretse uyu munyarwenya iki gitaramo cyatumiwemo Mike Kayihura uzaganiriza abazacyitabira ndetse n’abahanzi barimo Ish Kevin na Bushali bazabasusurutsa.

Hanatumiwe abanyarwenya biganjemo abasanzwe muri Gen-Z Comedy nka Pirate, Umushumba, Inkirigito Clement n’abandi banyuranye barimo na Babu Joe.

Mike Kayihura niwe uzaganiriza abitabiriye iki gitaramo
Bushali na Ish Kevin nibo bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo
Iki gitaramo cyitiriwe Muhinde kuko bazaba bishimira ko yarangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza
Professor Hamo utegerejwe mu gitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ yageze i Kigali yakirwa n'abanyarwenya bagenzi be barimo Fally Merci, Muhinde na Umushumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages