Uyu muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, nyuma yo kuva ku rubyiniro mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Nzeri 2026.
Yabanje gushimira abakunzi be baririmbanye na we, avuga ko yishimiye uburyo bamwakiriye n’ibihe byiza basangiye.
Yagize ati “Meze neza, ndishimye. Abantu twaririmbanye, twabyinanye; mbese byari ibyishimo.”
Bwiza yanateguje abafana be album nshya ateganya gushyira hanze mu byumweru bibiri biri imbere.
Ati “Abafana banjye bitege album nshya mu byumweru bibiri biri imbere. Ntawamenya, wabona tunakoze igitaramo.”
Abajijwe aho imyiteguro y’ubukwe bwe igeze, yasubije mu magambo make ati “Buri hafi.”
Aya magambo ya Bwiza yashimangiye amakuru amaze iminsi avuga ko ari mu myiteguro yo kurushinga n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude.
Ayo makuru yatangiye kuvugwa mu minsi ishize, nyuma y’imyaka itanu Bwiza yinjiye muri KIKAC Music ya Uhujimfura. Umubano wabo watangiye ushingiye ku kazi, ariko uza gukura uvamo urukundo. Kuri ubu, bivugwa ko aba bombi batangiye urugendo rubaganisha ku kubana nk’umugabo n’umugore.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Bwiza na Uhujimfura bamaze kwemeza itariki y’ubukwe bwabo, nubwo batarayishyira ahagaragara. Biteganyijwe ko ubu bukwe bushobora kuba mu mezi ya mbere ya 2027.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!