00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto 70 agaragaza uburyo abarimo The Ben, Mike Kayihura na Elijah Kitaka basoje ‘Spinny&Friends Festival’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 July 2026 saa 01:19
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 19 Nyakanga 2026 i Gahanga hasorejwe ‘Spinny&Friends Festival’, igitaramo cyari kimaze iminsi ibiri kibera mu Rwanda, cyateguwe na DJ Spinny uri mu bavanga imiziki bafite izina rikomeye muri Uganda.

Iki gitaramo cyatangiye ku wa 18 Nyakanga 2026, cyitabirwa n’abarenga ibihumbi 10 bari bateraniye ku kibuga cya Cricket i Gahanga, basusurutswa n’abahanga mu kuvanga imiziki ndetse n’abahanzi batandukanye.

Nyuma y’igitaramo cy’umunsi wa mbere, abari baguze amatike bahawe uburenganzira bwo kongera kuyakoresha no kwinjira ku munsi wa kabiri. Banahawe amahirwe yo gukurikira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wabereye kuri écran nini yari yateguwe aho igitaramo cyabereye.

Igice cya mbere cy’umukino kirangiye, Utah Nice yahawe umwanya wo gususurutsa abitabiriye igitaramo. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘My Mind’ yakoranye na Chriss Eazy, iri mu zikunzwe muri iyi minsi, yishimirwa n’abari aho.

Nyuma y’uko Espagne itsinze Argentine ikegukana Igikombe cy’Isi, DJ Alisha yahise ahamagarwa ku rubyiniro atangira kuvanga imiziki no gususurutsa abari bishimira intsinzi y’iyi kipe. Uyu mukobwa yagaragaje ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki, anabyinira abafana be.

DJ Alisha akimara kuva ku rubyiniro, MC Muyango yafashe umwanya wo gukomeza gususurutsa abari bitabiriye igitaramo mbere yo guhamagara Elijah Kitaka, wataramiye abakunzi be bari bateraniye ku kibuga cya Cricket i Gahanga.

Nyuma ya Elijah Kitaka hakurikiyeho Mike Kayihura, wari waherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi be. Mu minota 30 yari yahawe, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe, ashimisha abari bitabiriye iki gitaramo.

Miss Muyango yongeye kugaruka ku rubyiniro, ahamagara DJ Spinny wakiranywe urugwiro. Akimara gutangira kuvanga imiziki, yakinnye indirimbo za The Ben, na we ahita amusanga ku rubyiniro, bombi bafatanya gususurutsa imbaga mu gihe cy’iminota 45, mbere yo gusoza iki gitaramo.

Nubwo gahunda nyamukuru yari irangiye, hari abakunzi b’umuziki bari bagishaka gukomeza kwidagadura. DJ Spinny yakomeje kubavangira imiziki, ari na ko abashimira uburyo bitabiriye iri serukiramuco ndetse anabibutsa ko ‘Spinny&Friends Festival’ izagaruka ku wa 7-8 Kanama 2027.

DJ Spinny aba anacuruza imyenda ijyanye na 'Spinny&Friends Festival'
DJ Spinny yageze ahabereye iki gitaramo hakiri kare
Ubwo DJ Alisha yari ageze i Gahanga ahabereye iki gitaramo
DJ Alisha na Viana Indi bahuriye ahabereye iki gitaramo
Binjiraga banifata amafoto y'urwibutso
Ku rundi ruhande bajyaga ahagenewe gufatirwa amafoto kugira ngo na bo bafatwe ako gutahana
Azawi uri mu byamamare bikomeye muri Uganda yari i Kigali gushyigikira DJ Spinny mu gitaramo cye nubwo ataririmbye
DJ Spinny ni we wiyakiriraga abashyitsi be, aha yari avuye gufata Mike Kayihura
DJ Spinny ubwo yari avuye kwakira Massamba Intore
Uyu mugabo yari yazanye abana kwirebera umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi
Utah Nice akigera ahabereye iki gitaramo yabanje gufata ifoto
Inshuti ya hafi ya DJ Spinny, David Bayingana ni uku yahingutse ahabereye iki gitaramo
Ubwo igice cya mbere cy'umukino wahuzaga Espagne na Argentine cyari kirangiye, Utah Nice ni we wasusurukije abakunzi b'umuziki bari aho
Utah Nice yishimiwe muri iki gitaramo, by'umwihariko ubwo yari ageze ku ndirimbo 'My mind' yakoranye na Chriss Eazy
Mike Kayihura ni uku yishimiye igitego cya Espagne
DJ Alisha ni we wahise ashyushya abantu ubwo umukino wa Espagne na Argentine wari urangiye
Viana Indi ni we wafashaga DJ Alisha gususurutsa abantu
DJ Alisha aba acurangira abakunzi be ubona ko anaryoherwa na we ubwe
DJ Alisha yageze aho yigira imbere abyinira abakunzi be
DJ Alisha ntatuma abakunzi be barangara kuko buri kanya aba ababyinira imbyino zijyanye n'umuziki aba acuranga
Hari aho yageze yigira hasi kugira ngo ababyinire neza
Elijah Kitaka umaze iminsi i Kigali yataramiye abakunzi b'umuziki we i Kigali
Indirimbo za Elijah Kitaka zasize ibyishimo i Kigali
Elijah Kitaka yishimiwe n'abakunzi b'umuziki bari bakoraniye i Gahanga
Miss Muyango yahawe umwanya wo gususurutsa abakunzi be muri iki gitaramo
Uretse gushyushya abantu, Miss Muyango ananyuzamo akababyinira
Indirimbo za Mike Kayihura zituma abasohokanye begerana bakabyinana ingwatira
Muyoboke, Khalfan na Enock uri mu bafana ba The Ben bakomeye
The Ben akigera i Gahanga yakiriwe na DJ Spinny
Iminota irenga 30 The Ben yari yahawe yayikoresheje atanga ibyishimo ku bakunzi be
DJ Spinny niwe wacurangiraga The Ben
The Ben yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zizwi cyane
Umufana wa The Ben n'umukunzi we bagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo
The Ben imbere y'abafana be bari benshi i Gahanga
Akanyamuneza kari kose kuri DJ Spinny
Shemi yari mu bagiye gushyigikira The Ben
DJ Spinny yahise ateguza ikindi gitaramo umwaka utaha
Bamwe umuziki wabaryohanye basanga DJ Spinny ku rubyiniro
DJ Spinny nawe ntiyigeze atenguha abakunzi be
DJ Spinny yasigaye asusurutsa abashakaga gukomeza kuryoherwa mu gihe abenshi bari batashye

Amafoto: Cyubahiro Key&Isaac Munyemana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages