Ibi bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus na BPR Bank Rwanda Plc, byabaga ku nshuro ya karindwi kuva ku wa 20 Kamena.
Rubavu yakiriye igitaramo cya karindwi ari na cyo cya nyuma, yakurikiye Huye, Ngoma, Muhanga, Karongi, Nyagatare na Musanze muri uyu mwaka, aho kuri uyu wa Gatandatu haririmbye abahanzi umunani basusurukije iri serukiramuco rya muzika aho ryageze hose.
Amalon ni we wabanje ku rubyiniro, hakurikiraho Ross Kana, Marina, Kivumbi King, Bushali, Kenny Sol, Davis D na Chriss Eazy.
Nyuma yabo ni bwo haririmbye abahanzi batumiwe muri iki gitaramo gisoza, ari bo Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bagize itsinda rya Urban Boyz ryegukanye ‘Primus Guma Guma Super Star’ mu 2016, bamara iminota 50 ku rubyiniro.
UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE:
22:55: Urban Boyz yarikumbuwe, yeretswe urukundo rudasanzwe i Rubavu
Itsinda rya Urban Boyz ryegukanye ‘Primus Guma Guma Super Star’ mu 2016, ni ryo ryari ryatumiwe muri iki gitaramo cya karindwi ari na cyo gisoza ibya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026.’
Iri tsinda rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo, ryageze ku rubyiniro Saa Yine n’iminota itanu, nyuma y’amasaha arindwi igitaramo gitangiye, ndetse hari nyuma y’abahanzi umunani basusurukije abitabiriye ibitaramo byose uyu mwaka.
Aba bahanzi bageze ku rubyiniro ubona ko Abanya-Rubavu bari kuri Stade Umuganda bafite amashyushyu n’urukumbuzi rwo kubabona, indirimbo ya mbere iba “Barahurura”.
Ubwo iyo ndirimbo ya mbere yari irangiye, Nizzo yagize ati “Mwari mudukumbuye ariko natwe twari tubakumbuye.”
Birumvikana kuko Urban Boyz yaherukaga gukorera igitaramo mu Rwanda mu 2017 ndetse hari hano i Rubavu mu Ukwakira uwo mwaka, mbere y’uko mu mwaka wakurikiyeho iri tsinda risenyuka.
Izindi ndirimbo zakurikiyeho ni “Bibaye”, “Umwanzuro”, “Wampoye iki”, “Marry me” na “Till I die”.
Nyuma y’iminota 25 ku rubyiniro, Urban Boyz yaririmbye “Ibitenge”, ku rubyiniro hatungurana Amag The Black, abari kuri Stade Umuganda barasara, aka ya mvugo y’ubu.
Indirimbo yakurikiyeho ni “Too much”, aho Marina wari waririmbye kare, na we yasubiye ku rubyiniro bagafatanya kuririmba, irangiye baririmba “Yawe” ndetse muri ako kanya buri wese yanyeganyegaga.
“Kelele”, “Kubita”, “Sipiriyani” na “Adam na Eva” ni zo ndirimbo enye zasorejweho n’iri tsinda ryavuze ko ryishimiye kongera guhura nyuma y’imyaka 10, rinashimira abandi bahanzi n’abafana baje kurishyigikira.
22:05: Urban Boyz yahageze!
Abahanzi bakuru b’umunsi ndetse bakaba abatumirwa mu gitaramo gisoza "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" ni Urban Boyz.
Yarikumbuwe ndetse cyane kuko igitaramo cya nyuma yaherukaga gukora ari icyo mu Ukwakira 2017 hano mu Karere ka Rubavu.
Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo, ryegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 2016.
Ryageze ku rubyiniro ryinjiriye mu ndirimbo "Barahurura" ryakoze mu myaka 12.
22:00: Thacien Titus yegukanye ‘MTN Caller Tunez 2026’
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni we wahize abandi bahanzi mu bihembo bya ‘MTN Caller Tunez’.
Yahembwe miliyoni 12 Frw, akurikirwa na Chorale de Kigali yegukanye miliyoni 5 Frw na Chris Eazy wabaye uwa gatatu agatwara miliyoni 3 Frw.
21:45: Utah Nice yafashije Chriss Eazy guha ibyishimo Abanya-Rubavu
Chriss Eazy ni we waririmbye nyuma mu bahanzi bitabiriye ibitaramo byose bya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026”, aho icya nyuma kiri kubera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Nyuma yo kwinjirira muri “Sambolela”, uyu muhanzi yakurikijeho “Edeni”, “Basi sori”, “Inana”, “Sekoma” na “Bana” zatwaye iminota 28.
Chriss Eazy yahise atumira Utah Nice ku rubyiniro, bafatanya kuririmba “My Mind” iri mu zigezweho n’i Rubavu nk’uko byagaragaye.
21:19: Chriss Eazy ni we utahiwe
Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy ni we wa nyuma ugiye ku rubyiniro mu bahanzi ba ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo “Sambolela” yakoze mu 2024.
Bivuze ko Urban Boyz ari yo iza gupfundikira igitaramo.
21:15: Davis D yakoze ku marangamutima y’Abanya-Rubavu
Nyuma yo kwinjirira mu ndirimbo “Biryogo”, Davis D yakurikijeho “Ifarashi”, “Micro” na “Lolo” zishimiwe muri iki gitaramo cya nyuma cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026.’
Hari mbere yo kuririmba “Turarenze”, “Dede” na “Bermuda”.
Indirimbo yasorejeho ni “Itara” iri mu ze zakunzwe, aho yabanje gusaba ab’i Musanze gucana amatoroshi ya telefoni, babikoze atangira kuririmbana na bo.
20:35: Davis D yageze ku rubyiniro
Umuhanzi Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D yageze ku rubyiniro rw’i Rubavu, yinjirira mu ndirimbo ‘Biryogo” yakoze mu 2015.
Ni umuhanzi wa karindwi ugeze ku rubyiniro rwo kuri uyu wa Gatandatu, mu bahanzi umunani basusurukije ibitaramo byose bya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026”.
20:30: Kenny Sol yerekanye itandukaniro i Rubavu
Nyuma yo gusoza “Haso” yinjiriyemo kuri Stade Umuganda, Kenny Sol yaririmbye “Ikinyafu” yakoranye na Bruce Melodie, akurizaho “Umurego” na “Mama Loda.”
“Joli” yakurikijeho, yashyize mu bicu abakunzi be bari kuri Stade Umuganda muri iki gitaramo gisoza ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, batangiye gusubira inyuma ashyiraho ‘Phenomena”, “Igitangaza” na “Molomita”.
Mbere yo kuririmba indirimbo ye ya nyuma ari na yo ikunzwe cyane, Kenny Sol yasabye abari muri Stade gucana amatoroshi ya telefoni, ubundi aririmba “Haje gushya” yavuze ko yakoreye i Rubavu, yatumye bose babyina.
19:50: Kenny Sol yageze ku rubyiniro
Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol mu muziki, yagiye ku rubyiniro rw’i Rubavu ari umuhanzi wa gatandatu mu bari gususurutsa abitabira “MTN Iwacu na Muzika Festival 2026”.
Uyu muhanzi wambaye imyambaro y’umukara, yinjiriye mu ndirimbo “Haso” yakoze mu 2021.
19:30: MTN na BPR yatangije serivisi ya ‘MoFaya’
Mu rwego rwo kurushaho gufasha Abanyarwanda kugera kuri serivisi z’imari bifashishije ikoranabuhanga, MTN Mobile Money Rwanda Ltd ku bufatanye na BPR Rwanda Plc, byatangije serivisi ya ‘MoFaya’ izatuma Abanyarwanda bakoresha Mobile Money bizigama ndetse bakabasha no kwaka inguzanyo ku buryo bworoshye kandi bwihuse.
Kugira ngo ukoreshe serivisi ya MoFaya bisaba kunyura ku *182*5*6# ukabanza ukiyandikisha kugira ngo uyigemo. Iyo umaze kwiyandikisha ubona ubutumwa bugufi bukwereka amafaranga wemerewe kwiguriza.
Amafaranga uheraho aba ari 1500 Frw gusa bitewe n’uko ukomeza kugenda uyikoresha cyane, ayo amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 2 Frw.
19:18: Bushali yazamuye ibendera rya ‘Kinyatrap’ i Rubavu
Ubwo Bushali yajyaga ku rubyiniro rw’iki gitaramo cya nyuma cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, yari umuhanzi wa gatanu w’umunsi.
Yaririmbye izindi zirimo “Meterese” yakurikije “Kamwe” yinjiriyemo, “Zeze”, “Kinyatrap”, “Umwirabura” na “Kurura”.
“Nituebue” ni indirimbo yatumye benshi banyeganyega, ikurikirwa na “Kugasima” na yo yishimiwe cyane.
Mbere yo kuririmba “Buguma” iri mu zigezweho uyu munsi, Bushali yabwiye Abanya-Rubavu ko agiye kwakira Kankadem wamufashaga, bakoranye iyi ndirimbo, bafatanya kuyiririmba ndetse aba ari yo basorezaho.
18:53: Bushali yageze ku rubyiniro rw’i Rubavu
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali yamaze kugera ku rubyiniro rwo muri Stade Umuganda, yinjirira mu ndirimbo “Kamwe” yakoranye n’abandi bahanzi.
Kuri uyu mugoroba, ni umuhanzi wa gatanu ugiye ku rubyiniro mu bahanzi bari gususurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
18:39: Kivumbi King yishimiwe i Rubavu
Umuhanzi wa kane mu gitaramo cya karindwi cya ‘MTN Iwazu Muzika Festival 2026’, Kivumbi King, indirimbo ye ya kabiri nyuma ya “Hanze” yinjiriyemo, yabaye “Kirigute”.
Kivumbi wishimiwe cyane i Rubavu, benshi bakaririmba bagira bati “Ni wowe, ni wowe”, yakurikijeho “Yalampaye” yakoranye na Kirikou Akili n’izindi zirimo “Wait” na “Ola”.
18:20: Kivumbi King ni we ugezweho
Umuraperi Kivumbi King yageze ku rubyiniro rw’i Rubavu, yinjirira mu ndirimbo “Hanze” yakoze mu 2024.
Uyu muhanzi ni uwa kane ugeze ku rubyiniro uyu munsi, mu bahanzi umunani bitabiriye ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
18:15: Marina na DJ Phil Peter bahaye ibyishimo Abanya-Rubavu
Ubwo Marina yari asoje kuririmba “Paje” yinjiriyemo muri iki gitaramo cya karindwi cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, yakurikijeho izindi zirimo zirimo “Ikanisa”, “Ni wowe”, “Shawe” na “Do Me”.
Mbere yo kuririmba “Bimpame” yakoranye na Phil Peter, Marina yahamagaye uyu muhanzi wamusanze ku rubyiniro, bafatanya kuririmba iyi ndirimbo yashyize mu bicu abatari bake.
Indirimbo uyu muhanzi yasorejeho ni "Ifoto" aho na yo yakoze ikinyuranyo i Rubavu nyuma yo kuyifatanyamo na DJ Phil Peter.
Mbere yo kuva ku rubyiniro, umusore witwa Jado ufite ubumuga bwo kutabona, yahaye Marina impano y’igishushanyo cye yakoze.
Yvan Muziki na we yahise aza ku rubyiniro ashimira uyu musore washushanyije umukunzi we.
17:40: Marina yageze ku rubyiniro mu buryo bwihariye
Umuhanzi Ingabire Deborah wamenyekanye nka Marina yabaye uwa gatatu wagiye ku rubyiniro rw’i Rubavu, mu bahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026”.
Yinjiririye mu ndirimbo "Paje" yakoze muri uyu mwaka. Ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi be bane aho aba basore babiri n’abakobwa babiri babanje kuhagera bakabyina, agiye gutangira kuririmba barapfukama.
17:37: “Sesa” yihariye umwanya wa Ross Kana
Ubwo yari asoje “Fou de Toi” yinjiriyemo, Ross Kana yakurikijeho “Sesa” yaririmbanye n’abitabiriye iki gitaramo cya karindwi cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026” i Rubavu mu gihe kigera hafi ku minota 10.
Ubwo yari agezemo hagati bari kubyina, uyu muhanzi yagize ati “Njyewe uyu munsi nazanywe no kugira ngo hashye!”
Umurishyo wa Symphony Band warushijeho kumvikana, ubundi Ross Kana n’ababyinnyie be babiri babyinana n’abashoboye kwizunguza.
Yayikurikije “Mami” mbere yo kuririmba “Molela” ari na yo yasorejeho mu minota 23 yamaze ku rubyiniro.
Mu gusoza uyu muhanzi yavuze ko yishimiye “gutaramira i Rubavu bwa mbere”, asezeranya kuzahagaruka.
17:13: Ross Kana yagiye ku rubyiniro
Umuhanzi Rubangura David uzwi nka Ross Kana, ni we muhanzi wa kabiri mu bari mu bitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, wageze ku rubyiniro ruri muri Stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.
Ross Kana wambaye agakote kagufi k’umweru n’ikabutura ndende y’umukara, yinjiriye mu ndirimbo "Fou de Toi" yakoranye na Element Eleéeh na Bruce Melodie.
17:10: Amalon yakuye urwibutso i Rubavu
Amalon wabimburiye abandi bahanzi umunani ba ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ ku rubyiniro rw’i Rubavu, yeretswe urukundo rwihariye kuri Stade Umuganda.
Ubwo uyu muhanzi yari amaze kuririmba “Delira” yari indirimbo ye ya kabiri ku rubyiniro, Amalon yakiriye ku rubyiniro umusore witwa Hirwa muhaye igishushanyo cye yakoze.
Indirimbo ya gatatu y’uyu muhanzi yabaye “Impunzi”, akurikizaho “N’Imana” na “Byakubaho” mbere yo gusoreza kuri “Nyirabasare” yari yasabwe n’abakunzi be b’i Rubavu kuva kare.
– 16:45: Amalon yabimburiye abandi bahanzi bari muri ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’
Abifashijwemo na Symphony Band iza gucurangira abahanzi bose, umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon, ni we wabanje ku rubyiniro i Rubavu mu bahanzi umunani bari gususurutsa ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo "Impanga" yakoze mu 2025.
16:25: Mugaara yataramiye ab’i Rubavu
Umuhanzi akaba n’umucuranzi Mugaara Aubea na we ari mu bahanzi bahawe umwanya mu gitaramo cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" kiri kubera i Rubavu.
Uyu muhanzi ufite ubumuga rw’uruhu, wari ufite itsinda ry’abasore bane babyina, yahereye ku ndirimbo yise "Gakondo" akurikizaho indi yise "Irinde" na "Iwacu".
Mu bafatanyabikorwa ba "Iwazu Muzika Festival" y’uyu mwaka harimo Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (UPHLS).
RFI iri i Rubavu muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) kiri mu bafatanyabikorwa ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" aho gikomeje gushishikariza Abanyarwanda gukoresha serivisi zacyo mu kubona ubutabera bunoze.
RFI ifite serivisi zikurikira:
- Uturemangingondangasano (ADN)
- Gupima ibinyabutabire n’ibiyobyabwenge
- Gupima uburozi n’ibindi bihumanya byatera urupfu
- Gupima inyandiko zigibwaho impaka
- Gusuzuma imikono(signature)
- Gusuzuma umwimerere w’impushya zo gutwara ibinyabiziga(ku bafite impushya mvamahanga)
- Gupima icyishe umuntu
- Gupima abakomeretse hagamijwe kumenya ingano y’ububabare n’ubumuga yatewe n’impanuka cyangwa gubitwa
- Gupima ibimenyetso by’ibyaha byakorewe ku ikoranabuhanga
- Gupima umwimerere w’amajwi n’amashusho hagamijwe kumenya uwakoze icyaha
- N’ibindi
Ukeneye ibisobanuro birambuye kuri serivisi za RFI, uhamagara telefoni itishyurwa 4636 cyangwa ukabandikira kuri whatsapp +25078832093 no kuri email:[email protected].
16:05: MC Buryohe na Bianca Baby yatangiye gushyushya abitabiriye igitaramo
MC Buryohe na MC Bianca Baby, abashyushyarugamba b’ibitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026", bageze ku rubyiniro batangira gushyushya abafana.
Uko bigaragara, igitaramo gishobora gutangira mu minota mike iri imbere.
– ’MTN Iwacu Muzika Festival’ irasorezwa mu mujyi ukundwa na benshi
Akarere ka Rubavu ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba. Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo mu Mudugudu wa Nyaburanga ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.
Ni Akarere gahana imbibi n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu burengerazuba, Akarere ka Nyabihu mu Burasirazuba n’Akarere ka Rutsiro mu Majyepfo.
Kari ku buso bwa 388,4km², gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 546,683 nk’uko imibare y’ibarura rusange rya 2022 ibigaragaza.
Gafite imirenge 12 n’Utugari 79. Rubavu izwi nk’igicumbi cy’ubucuruzi mpuzamahanga kubera imipaka ya Petite na Grande barrière n’umupaka wa Kabuhanga, ihuza u Rwanda na RDC. Ifite icyambu cya Nyamyumba gihuza Akarere ka Rubavu n’Uturere dukora ku Kiyaga cya Kivu na RDC.
Ni ahantu hakunzwe n’abakerarugendo kubera ikiyaga cya Kivu, ahantu nyaburanga nk’amashyuza aboneka mu Murenge wa Nyamyumba, amahoteli, imisozi myiza irimo uwa Muhungwe, Rubavu na Nengo, ubusitani bwiza n’ahantu ho kuruhukira.
Icyambu cya Nyamyumba gifite ubushobozi bwo gutwara toni 700.000 z’ibicuruzwa buri mwaka, hamwe n’abagenzi miliyoni 2,7 buri mwaka. Gishobora kwakira ubwato bubiri bufite uburebure bwa metero 60 icya rimwe.
Rubavu ituwe n’abantu bazi gushabika bya nyabyo, buri wese mu byo akora ntajya agoheka, icyashara bagishaka ku manywa na nijoro kandi nta faranga bajya basubiza inyuma.
Mu mpera z’icyumweru nk’izi, abacitse akazi mu yindi mijyi itandukanye y’u Rwanda, bahitamo kwimarira amavunane i Rubavu, haba hari ibitaramo nk’iki bikaba akarusho, kuko natwe twahageze!
15:40: Josskid yahawe umwanya ku rubyiniro
Umuraperi Niyonshuti Joshua wamamaye nka Josskid, uri mu bahanzi bagezweho i Rubavu, ni we wabanje ku rubyiniro muri gahunda ya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ yo guha umwanya abahanzi bo mu gace yakoreyemo igitaramo.
Josskid yahereye ku ndirimbo “Kucyapa” yakoranye na Phill Pauz, akurikizaho “Kwaka” yakoranye na Racine, “Civil war”, “Mbibaze nde” na “Story ya bizi”.
Abahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" bategerejwe i Rubavu
Abahanzi umunani ni bo bari gutaramira abakunzi ba muzika mu iserukiramuco ry’uyu mwaka, aho ryanyuze hose mu gihugu.
Abo ni Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali.
Muri uyu mwaka, muri buri gace igitaramo kigezemo, hatumirwa umwe mu bahanzi begukanye irushanwa rya PGGSS ryaterwaga inkunga na Primus.
Kuri iyi nshuro abatahiwe ni itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo, ryegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 2016.
14:30: Ab’i Rubavu bakomeje kugera ahabera igitaramo
Uyu munsi turi iwabo w’ibirori nubwo kugeza ubu nta tandukaniro turabona ugereranyije n’ahandi twanyuze hose.
Gusa abaturage b’i Rubavu batangiye kuba benshi kuri stade yaho, bitabiriye iki gitaramo cya karindwi ari na cyo cya nyuma cya “Iwacu Muzika Festival 2026.”
Dj Dax akomeje gususurutsa abamaze kuhagera yifashishije indirimbo ziganjemo iz’abahanzi Nyarwanda.
Ibi bitaramo bya "Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus ndetse by’umwihariko muri uyu mwaka hiyongereyemo BPR Bank Rwanda Plc.
Amafoto: Kwizera Remy Moses & Munyemana Isaac & Rusa Prince



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!